Connect with us

NEWS

Gasabo: Barindwi barimo abayobozi bashinjwa kubeshyera umuturage ko yibye ihene mu Ubushinjacyaha

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye iregwamo abantu barindwi barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, babeshyeye umuturage ko yibye ihene, yoherejwe mu Bushinjacyaha.

Ku wa 01 Kanama 2024, RIB yataye muri yombi abo bayobozi, barimo:

  • Rugigana Pacifique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo.
  • Ngiramahirwe Isaac, Umuyobozi w’Umudugudu wa Uwaruraza.
  • Ntakobagira Viateur, ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu.
  • Nzabahimana Gratien.
  • Nikuze François.
  • Ngirinshuti Placide, bari ba mutwarasibo.
  • Nyandwi Edouard, umuturage.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha bitanu, birimo:

  1. Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
  2. Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
  3. Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
  4. Kurega undi umubeshyera.
  5. Guhohotera uwatanze amakuru.

RIB igaragaza ko abo bantu bacuze umugambi wo kugambanira umuturage bamubeshyera ko yibye ihene kugira ngo bamwikize kuko yatangaga amakuru ku mikorere idahwitse bari bafite, harimo no gukingira ikibaba abantu bubaka mu kajagari.

Bakoresheje inyandiko itavugisha ukuri igaragaza ko uwahohotewe yibye ihene, bamufungirana mu biro by’Akagari hamwe n’ihene yavuzwe ko ari iye. Ibyo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu w’Uwaruraza tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Dosiye y’aba bafashwe yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 06 Kanama 2024. Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Bumbogo.

Icyaha cy’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.

Gukubita cyangwa gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw. Guhohotera uwatanze amakuru gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. Kurega umuntu umubeshyera bishobora guhanishwa igifungo cy’amezi abiri ariko kitarenze atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye abayobozi bafite imyitwarire nk’iyo yo guhohotera abaturage, yibutsa ko mu mategeko nta hantu na hamwe hari igihano cyo gukubita cyangwa kwihanira. Ati, “Ntabwo bikwiye ko hari umuyobozi ukwiye kujya mu bikorwa nk’ibyo. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko uzabifatirwamo azashyikirizwa ubutabera.”

RIB yashimye abaturage batanze amakuru ndetse bakagaragaza kudashyigikira imikorere mibi nk’iyo.