Connect with us

NEWS

Karongi: Umusore bamusanze y’imanitse mu mugozi yapfuye nyuma yo kurwanira umukobwa n’abandi basore mu masaha y’ijoro

Published

on

Umusore witwa Sinzumunsi Phenias wo mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Kanama 2024. Byabaye nyuma yo gukimbirana n’abasore bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bapfa umukobwa.

Amakuru avuga ko Sinzumunsi yagiranye amakimbirane n’aba basore mu ijoro ahagana saa tatu zo ku wa 3 Kanama 2024, bapfa umukobwa wicuruza bivugwa ko bari basengerera. Abo basore baje gusanga Sinzumunsi ari kumwe na we, bahita batangira gushyamirana bararwana, ariko abanyerondo baza kubakiza, birangira Sinzumunsi atashye ajya kuryama.

Ku munsi ukurikiyeho ahagana saa kumi n’ebyiri, umugabo usanzwe umukoresha akazi ko kwenga no gucuruza imisururu, yaje kumureba mu nzu yabagamo atungurwa no kumusanga yapfuye. Yahise ahamagara ubuyobozi.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, aho yavuze ko icyagaragaye ari uko uyu musore yiyahuye. Ati, “Icyagaragaye ni uko uriya musore yiyahuye, ariko yiyahuye hari abantu bahoranye n’ubu hari abari gukurikiranwa.”

Meya Mukase yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago, anasaba urubyiruko kugerageza rukarangwa n’imyitwarire myiza. Kuri ubu uriya mukobwa watumye aba basore bakimbirana yatawe muri yombi, mu gihe abakora ubucukuzi butemewe bakomeje gushakishwa kugira ngo hakorwe iperereza. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.