NEWS
Gusezeranya abantu bafashe ku ibendera byakuweho
Mu Rwanda, gusezeranya abantu bafashe ku ibendera ry’igihugu byakuwe mu mategeko. Ubusanzwe, abagabo n’abagore bashyingiranywe barahiraga bazamuye ukuboko kw’iburyo, ukw’ibumoso gufashe ku ibendera ry’igihugu. Ibi byari biteganywa n’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2015.
Itegeko rishya ryavuguruwe mu 2024 mu ngingo yaryo ya 207, rishyiraho ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy’ishyingirwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere afashe ku ibendera ry’igihugu.
Agaka ka Gatanu k’iyo ngingo kagira kiti:
“Indahiro y’abashyingiranywe ikorwa bazamuye ukuboko kw’iburyo bakurambuye, naho indahiro y’umwanditsi w’irangamimerere ikorwa azamuye ukuboko kw’iburyo akurambuye, afashe ku ibendera ry’igihugu n’ukuboko kw’ibumoso.”
Mu bindi byahindutse muri iryo tegeko harimo imicungire y’abashyingiranywe ndetse n’ibijyanye na gatanya. Iri tegeko rishya ryemerera abagiye gushyingiranwa guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano yabo bwite, iyo gusa atanyuranyije n’amategeko n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.