Connect with us

NEWS

Abantu 20 bakurikiranyweho gukura utugabanyamuvuduko mu modoka

Published

on

Abantu 22 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali byo kurwanya abahungabanya umutekano wo mu mu muhanda, by’umwihariko abadakoresha utugabanyamuvuduko (Speed Governors).

Muri bo harimo abashoferi 18 bafashwe batwaye imodoka zitwara abagenzi zakuwemo utugabanyamuvuduko cyangwa tudakora n’abatekinisiye 4 bacyekwaho kubafasha mu kudukuramo no kutubuza gukora neza.

Iteka rya Perezida  no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015, riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kugendera ku muvuduko ukabije ari imwe mu ntandaro y’impanuka nyinshi zibera mu muhanda, ahanini biturutse ku batwara ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abantu mu buryo bwa rusange bakubaganya utugabanyamuvuduko mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Mu bafashwe harimo abari barakuye mu modoka utugabanyamuvuduko, abadushyizeho buto (bouton) ituma tumera nk’udufunze ntidukore bakanakuraho GPS ngo tudatanga amakuru y’uko barengeje umuvuduko, abari baraducometse ku buryo tutabasha guhagarika ikinyabiziga mu gihe kirengeje umuvuduko wagenwe n’abari baraturegeye ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe.”

ACP Rutikanga yaburiye abashoferi bose bagerageza gukura utugabanyamuvuduko mu modoka cyangwa guhindura imikorere yatwo bagamije kwihuta cyane no kugendera ku muvuduko urengeje urugero, ko batazihanganirwa, ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Umwe mu bashoferi bafashwe wari utwaye imodoka itwara abagenzi rusange (coaster), yavuze ko yagize uburangare bwo kutagenzura akagabanyamuvuduko k’imodoka, maze ubwo yafatwaga abapolisi bo mu muhanda bayisuzuma bagasanga kadakora.

Yavuze ko bimuhaye isomo ubwo azasubira mu muhanda, azajya abanza kugenzura neza imodoka ko yujuje ibyangombwa byose ndetse ko n’akagabanyamuvuduko gakora neza, agira na bagenzi be inama yo kwitwararika cyane cyane ku muvuduko bakoresha kuko ari wo ukunze kubateza ibyago by’impanuka.

Kimwe na mugenzi we w’umutekinisiye wafashwe, yashimangiye ko ari bo bafasha abashoferi kudakoresha uko bikwiye utugabanyamuvuduko, asaba abandi batekinisiye n’abashoferi guhindura imyumvire baharanira umutekano wo mu muhanda.

Yavuze ati: “Abatekinisiye nitwe dufite uruhare runini mu gutuma imodoka zitagendera ku muvuduko wagenwe kuko ari twe tubafasha gukuramo utugabanyamuvuduko zikagendera ku muvuduko utaragenwe.

Ndagira inama abatekinisiye bagenzi banjye ko twakora kinyamwuga, nta manyanga dushyizemo cyangwa ngo twifuze amafaranga y’indonke kuko natwe izo modoka tuzigenderamo n’imiryango yacu, bityo tukaba twahuriramo n’ibibazo igihe zakora impanuka. Ndasaba n’abashoferi kujya babanza kwireba bakareba n’abagenzi batwaye kuko bose ni ibiremwamuntu, dukeneye kubaho no kugera aho tugiye amahoro.”

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko impanuka nyinshi zibera mu muhanda ahanini ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, burimo kugendera ku muvuduko ukabije no gutwara banyoye ku bisindisha, bityo ko 90% by’impanuka ziba zishobora kwirindwa, habayeho guhindura imyumvire hakubahirizwa amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.