NEWS
RDC: Abayobozi baravugwaho kujya kubaka mu irimbi
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Inkuru irimo gucicikana ivuga ko abasirikare benshi bakuru muri iki gihugu bakomeje kwimukira mu irimbi rya Kinsuka, riri muri Komini ya Mount-Ngafula mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru, Kinshasa.
Radio Okapi yatangaje ko uko iminsi igenda ishira, abantu bakomeza kwimukira muri iri rimbi. Kuri ubu, hamaze kugera imiryango myinshi, bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho abantu bagendaga kure cyangwa bagatinya gutura hafi y’aho bashyingura abitabye Imana.
Umwe mu baturage batuye muri iri rimbi, Paul Bangala, yasobanuye ko abayobozi gakondo bo muri aka gace bagurishije ubutaka n’umugore kugira ngo ajye abona aho ashyingura abo mu muryango we. Ati, “Yahaguze kugira ngo ajye ahashyingura abo mu muryango we. Ni bwo yubatse ziriya nzu mubona. Yaje kuntuza hano kugira ngo nzajye mucungira umutungo.”
Paul Bangala yakomeje avuga ko izo nyubako zubatswe mu masaha y’ijoro kandi inyinshi muri zo ari iza bamwe mu basirikare bakomeye. “Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abantu. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abajenerali n’abagore babo,” yavuze.
N’ubwo iri rimbi rikomeje guturwamo ku bwinshi, si ibintu bisanzwe i Kinshasa, kuko ubusanzwe ahashyinguwe abantu habumbwe kandi hakubahwa nk’ahantu hihariye. Bivugwa ko imva nyinshi ziri muri iri rimbi zangiritse cyane, mu gihe izindi zikomeje gutwarwa n’isuri.
Abaturage n’abayobozi bafite impungenge ku ngaruka ibi bizagira ku mibereho y’abantu batuye muri iri rimbi ndetse no ku isuku n’umutekano w’ahashyinguwe abitabye Imana.