NEWS
RDC ishobora kongera kwica amasezerano yo guhagarika imirwano
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yahishuye ko igihugu cye gikomeje kwitegura imirwano yo kongera kugarura ibice byafatiriwe, nubwo hari ibiganiro biherutse kwemeza ko hagomba kubaho guhagarika imirwano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibyo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kisangani ku wa 2 Kanama 2024 cyayobowe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya. Gen. Sylvain Ekenge yagaragaje ko igisirikare cyabo cyizeye kubona intsinzi no kwisubiza ibice byose byafashwe n’umwanzi mu gihe abaturage b’icyo gihugu na bo baba babigizemo uruhare.
Ati “Igisirikare ntabwo cyabasha kwitwara neza kidashyigikiwe n’abaturage. Tubishingikirijeho mu kugera ku ntsinzi. Ibyaba biri kuba byose uyu munsi, igisirikare cyiteguye kurwana n’umwanzi no kwisubiza ibice byose byafashwe.”
Muri icyo kiganiro hanatangirijwemo gahunda yo gushyigikira igisirikare cya RDC, FARDC, muri gahunda yiswe “Tout pour la Patrie”. Patrick Muyaya yagaragaje ko iyo gahunda igamije guhuriza hamwe imbaraga zo kurwanya umwanzi utuma igihugu kidatera imbere.
Ku ruhande rwa Maj. Gen Ekenge, yagaragaje ko hamaze kuboneka igisubizo ku bice byose byari byarigaruriwe n’umwanzi mu ntambara imaze igihe ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, kandi ko biteguye kubigaruza.
Ati “Twamaze kubona aho ikibazo cyari kiri kandi cyashakiwe umuti, ubu tunejejwe no kubabwira ko ingabo ziteguye kongera kwisubiza ibice byose byafashwe n’umwanzi ndetse tukabimwirukanamo.”
Yagaragaje ko hejuru y’ibiganiro bya dipolomasi Guverinoma irimo, igisikare cyamaze gutegura uburyo n’ingamba bizafasha mu kongera kwigarurira ibice byose byafashwe.
Ati “Ibiganiro ni kimwe no guhagarika intambara ni ikindi ariko nk’ingabo ntibyazibuza gukomeza kwitegura. Uhereye ku byabaye muri Kanyabayonga, Kirumba na Kayina ibintu ubu bimaze kujya ku murongo. Kubera ko ubuyobozi bw’Ingabo bwafashe ingamba zo kongerera abasirikare bacu imbaraga no guhagarika ibitero by’umwanzi.”
Uyu mugabo yongeye kwirengagiza ko ikibazo cy’abanye-Congo bari kurwanira uburenganzira bwabo bimwe, ahubwo yerekana ko u Rwanda ari rwo rwateye icyo gihugu.
Ati “Corneille Nanga yashyizwe imbere ariko ni u Rwanda ruri kudutera. Turi muri gahunda yo gushyiraho uburyo bwo gusubiza izo ntambara aho yaturutse.”
Nubwo bimeze bityo, ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 i Luanda muri Angola hongeye guteranira inama igamije gushakira igisubizo iki kibazo cy’umutekano muke, n’ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Iyo nama yari iya kabiri yabereye muri Angola yanzuye ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo guhera tariki 4 Kanama 2024. Ni ubwa kabiri imyanzuro nk’iyo ifatwa kuko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zaherukaga guhurira muri Angola muri Werurwe 2024, zifata imyanzuro irimo ko kugira ngo umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wabaye izingiro ry’aya makimbirane ugaruke, imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 igomba guhagarara.
Ku rundi ruhande, Ihuririo AFC (Alliance Fleuve Congo) ry’imitwe ya politiki na gisirikare irimo M23, ku wa 1 Kanama 2024 ryasohoye itangazo rigaragaza ko imishyikirano n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yabonekamo igisubizo kirambye cy’amakimbirane yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rigaruka ku mwanzuro wafatiye i Luanda muri Angola usaba abarwanyi babo n’ingabo za RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama.
Kanyuka yavuze ko uyu mwanzuro utayireba by’ako kanya kubera ko itigeze yitabira ibiganiro, yibutsa ko mu gihe cyose AFC/M23 yemeye agahenge, Leta ya RDC yagiye ikifashisha mu gukomeza ibikorwa byo kwica abaturage.
Yagize ati “AFC/M23 ihamya ko itarebwa by’ako kanya n’imyanzuro yafatiwe mu nama ititabiriye. Iributsa ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimenyereye kwifashisha agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano mu kwisuganya, gutsemba ubwoko no kugaba ibitero ku baturage no ku ngabo zacu zibarinda.”
Yongeyeho ko “AFC/M23 ishimangira ko uburyo bwonyine bwatuma haboneka igisubizo cy’amahoro kuri aya makimbirane ari ibiganiro bitaziguye hagati yayo na Leta ya Kinshasa, bikaba byakemura impamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere byerekana uburyo bwakoreshwa nta gukererwa kugira ngo hakumirwe ubundi bubabare bw’abaturage.”