NEWS
Nigeria: Bashobora kwifashishwa Igisirikare mu guhosha imyigaragambyo
Igisirikare cya Nigeria gishobora kwifashishwa mu guhangana n’urubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo ikaze mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe Polisi y’icyo gihugu yakomeza kugorwa n’abigaragambya.
Imyigaragambyo muri Nigeria yatangiye gufata indi ntera kuva ku wa Kane, aho urubyiruko rwafashe icyemezo cyo kwirara mu mihanda mu bice byinshi by’igihugu rwamagana ibibazo birimo,Ubuzima bukomeje guhenda,Imiyoborere mibi, Ibibazo bya ruswa n’ibindi byinshi bikomeje gusubiza inyuma ubukungu bw’icyo gihugu.
Polisi yafashe iya mbere mu gukumira iyi myigaragambyo, ariko igira uruhare mu kwica abagera kuri 13, nk’uko byatangajwe n’Umuryango Amnesty International.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria, Kayode Egbetokun, yavuze ko Igipolisi cyiteguye guhangana n’abigaragambya, ariko yongeraho ko mu gihe byaba ngombwa, Igisirikare gishobora kwifashishwa.
Byitezwe ko uru rubyiruko ruri bukomeze imyigaragambyo mu minsi iri imbere, mu rwego rwo kugaragaza ukutishima ruterwa n’imiyoborere mibi ikomeje gusubiza inyuma igihugu.