Connect with us

NEWS

RDC: Iminyorogoto igisubizo mu kurwanya imirire mibi mu bana

Published

on

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iminyorogoto yabaye igisubizo mu kurwanya imirire mibi mu bana. Iki gikorwa kiri gukorerwa mu kigo cy’imfubyi giherereye mu Murwa Mukuru Kinshasa kizwi nka Farms for Orphans, aho abana barenga 60 bari gufashwa binyuze muri iyi gahunda.

Iyi minyorogoto ni indyo ikize ku ntungamubiri, ikaba yaratekerejweho n’umuryango utegamiye kuri leta wiyemeje kurandura imirire mibi yabaye ikibazo gikomeye muri iki gihugu. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abana babiri muri batanu bafite imirire mibi karande muri RDC, bivuze ko abana barenga miliyoni esheshatu bafite icyo kibazo.

Françoise Lukadi, umwe mu bayobozi ba Farms for Orphans, yashimangiye ko inyama zisanzwe zidafite intungamubiri nyinshi nk’iz’utwo dusimba. Yagize ati:

“Na siyansi yemeza ko inyama zisanzwe zidafite intungamubiri nyinshi nk’uko bimeze kuri utwo dusimba. Ikindi ntabwo byoroshye kubona inyama zisanzwe. Urumva ko twashakaga icyakoroha ariko cyakemura ikibazo.”

Farms for Orphans yahawe inkunga n’Umuryango w’abagiraneza wa Bill and Melinda Gates Foundation kugira ngo ubushakashatsi bukorwe neza. Iminyorogoto iri gutekanikwa n’ibitunguru, inyanya, n’ibindi birungo kugira ngo abana bahabwe indyo yuzuye.

Reuters iherutse gutangaza ko ubu Farms for Orphans igemura iminyorogoto kuri za restaurants zitandukanye i Kinshasa, kuko buri kwezi iba ifite ibilo 300 by’utwo dusimba.

Nubwo iyi gahunda itanga icyizere cyo kurwanya imirire mibi, hari impungenge z’uko iminyorogoto ubusanzwe yifashishwaga mu buhinzi. Hariho ubwoba ko niba ibaye ibiryo bya muntu by’ako kanya hari ibibazo bizateza mu buhinzi busanzwe.

Gahunda yo gukoresha iminyorogoto mu kurwanya imirire mibi muri RDC ikomeje gushyirwamo imbaraga n’umuryango Farms for Orphans. Icyakora, birasaba ko hakomeza gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo harebwe uko iyi gahunda yakorwa neza ndetse ikanagira uruhare mu kurwanya ibibazo by’imirire mibi mu bana bo muri RDC.