Connect with us

NEWS

Gasabo: Umusore witwa Cyuzuzo yasabye umusaza kumugurira icupa ry’inzoga abyanze ahita amuruma umunwa arawuca

Published

on

Umusaza witwa Nyandwi Jean wo mu Karere ka Gasabo yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2024, yatangiriwe n’umusore witwa Cyuzuzo uzwi ku izina rya Rudoviko, amukubita ndetse amuruma umunwa akawuca, amuziza ko yanze kumugurira icupa ry’inzoga.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko Cyuzuzo, usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare (umunyonzi), yateje urugomo ubwo yasabaga Nyandwi kumugurira inzoga, nyamara Nyandwi abyanze. Ibi byatumye Cyuzuzo amutaka, arwana na we kugeza amurumye umunwa akawuca ndetse akawumira.

Umwe mu baturage yagize ati:

“Uriya musaza twatambikanye (Nyandwi), tugeze hariya hirya duhura n’uwo mugabo aramubangamira. Nanjye nagiye kubona mbona bacakiranye, ahita amuruma kuriya, niba wamubonye. Umunwa wo yawumize kuko nari mpari nabyiboneye.”

Undi nawe yongeraho:

“Niba ari ubwo businzi n’ubundi bumuhoramo, ntabwo nakubwira uburyo yitwara kuko hari abagenzi benshi amaze guhohotera njye nagiye mbona. Ni ibisanzwe rwose muri uwo muhungu bavugaga, ajya atwara abagenzi akanabambura cyangwa akabajugunya muri rigori. Arambambura rwose kuko iyo ngeso tuyimuziho.”

Abaturage basabye ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuko muri aka gace hari abantu benshi bakora urugomo, kandi bigatuma abandi baturage badashobora kubaho neza. Bavuze ko cyane cyane urubyiruko rwo muri kariya gace rukunda gukoresha ibiyobyabwenge, bigatuma bakora ibikorwa by’urugomo n’ubujura.

Ubwo Flash Tv yakoraga iyi nkuru, umunyamakuru ntiyashoboye kuvugana n’ubuyobozi, ariko amakuru yavugaga ko Cyuzuzo akiri kwidegembya ndetse nta n’ubwo yari yiyunze na Nyandwi yarumye umunwa akawuca, ndetse bigavugwa ko yanawumize.