NEWS
Musanze: Abahungu babiri na nyina basenye inzu ya bashiki babo babaziza ko babyariye iwabo
Abakobwa babiri b’abavandimwe bo mu Mudugudu wa Mugogo mu Kagari ka Gasongero mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, baratabaza ubuyobozi nyuma y’uko abahungu babiri bavukana bafatanyije na mama wabo babasenyeye inzu babamo, babaziza ko babyariye iwabo.
Amakuru dukesha TV1 avuga ko aba bakobwa babyutse kare bajya gushaka ibibatunga kuko nta bagabo bafite. Batunguwe no guhamagarwa babwirwa ko inzu yabo iri gusenywa na mama wabo afatanyije na basaza babo. Umwe muri abo bakobwa yagize ati:
“Telefone imaze gusona ndumva ngo ngwino ngo bari gusenya, mpageze nasanze ari basaza banjye babiri na mama ahahagaze bayirangije (barangije gukuraho amabati).”
Amakimbirane ashingiye ku butaka
Bivugwa ko nyuma y’uko papa wabo apfuye, aba bakobwa batangiye kuba muri iyi nzu kuko mama wabo yahise ayibatamo ajya kuba ahandi yubatse. Umwe muri abo bakobwa akomeza avuga ko bari kwirukanwa muri iyi nzu kubera ko babyariye iwabo, aho basaza babo bababwira ngo basange abagabo babyaranye.
“Ni aha ngaha ndi kuba nta kundi, dore kandi nageretseho ibibati, kuko nta handi hantu ho buna nabona.”
Undi na we yagize ati:
“Ihohoterwa turi gukorerwa nuko ntaho kuba dufite, naho twakagombye kuba turi bakaza bakahasenya, bakatubuza umutekano, ngo ni tuve hano ntabwo badushaka. Bari kutuziza ko twabyaye ngo ni tuve hano ntabwo badushaka, ngo dusange abaduteye inda.”
Igisubizo cy’ubuyobozi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, aganira n’umunyamakuru wa TV1 yavuze ko aba bari kwirukanwa mu nzu Leta igiye kubashakira aho kuba. Ati:
“Uwo mukobwa ubuyobozi bwamusabye ko yashaka inzu ubuyobozi bukaba buri kuyishyura, mu gihe tutarabona igisubizo gihoraho cy’icyo kibazo.”
Ubuyobozi b’Umurenge wa Remera bwavuze ko buzi iby’aya makuru, ndetse ngo ubwo bwari butangiye gukurikirana iki kibazo bwasanze nyina w’aba bakobwa yariyambaje Urukiko, hanyuma rumuha uburenganzira bwo kugurisha iyi nzu kugira ngo abone uko yishyura umwenda wa SACCO ungana na miliyoni 1 Frw kuko hari mu ngwate.