Culture and History
Amateka y’Umuganura n’uko wizihizwaga mu Rwanda
Buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda bizihiza umunsi w’umuganura. Abakuze bavuga ko uyu muhango ari ugusigasira umurage w’u Rwanda, bitewe n’uko ukubiyemo indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024, umunsi w’umuganura urizihizwa mu Karere ka Kayonza, ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Inkomoko n’Amateka y’Umuganura
Umuganura ni umwe mu mihango y’ubwiru yari igize inzira y’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. Wakorwaga buri mwaka ufasha Abanyarwanda kweza imyaka myinshi, igihugu kikagira uburumbuke. Umwami yatangiraga umuganura ibwami, agatanga umuganura bakawusangira, bishimira umusaruro igihugu cyejeje.
Uko Umuganura Wizihizwaga
Umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka, by’umwihariko wakorerwaga ku mbuto za Gihanga, ari zo amasaka, uburo, inzuzi n’isogi. Umunsi mukuru w’umuganura watangiraga muri Kamena, ukarangira muri Nzeri, ugahera ibwami mbere yo gusakara muri rubanda. Abantu baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru, ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.
Amateka y’Umunsi w’Umuganura
Umuganura watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya cyenda, wongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga. Icyo gihe, Umuganura waje kugirwa ihame ridakuka mu kinyejana cya 16.
Nyuma yo kugirwa ihame, Umuganura wabanzirizwaga n’icyunamo cya Gicurasi aho Abanyarwanda bibukaga urupfu rwa Cyamatare, hanyuma hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi. Umuganura wabaga ikintu gikomeye Abanyarwanda bagombaga guhora bazirikana ngo batazongera guteshuka kuri iryo hame shingiro ry’uko bahuje byose: Inkomoko imwe, igihugu kimwe, amahame-remezo gishingiyeho n’indangagaciro zigize umuco.
Uko Umuganura Wizihizwa Ubu
Umuganura ni umuhango ukomeye mu mateka y’u Rwanda ari nacyo cyatumye Leta y’u Rwanda iwugarura ndetse ikawushyiriraho itegeko riwuha imbaraga zituma wizihizwa mu gihugu hose. Ni umwanya wo kongera kwibuka ibyo Abanyarwanda bahuriyeho nk’igihugu, umuco karande, inkomoko n’ibindi. Uyu munsi wizihizwa hamurikwa bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori.
Kwizihiza Umuganura byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo byanageze mu nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda mu kugaragaza urugendo rw’Abanyarwanda rwo kwigira no kwibohora nyako.
Umuganura ufatwa nk’umunsi ukomeye ku Banyarwanda wo kwishimira ibyagezweho, kwisuzuma no kureba ibitaragenze neza, guhigira imyaka itaha n’ubusabane bw’abayobozi n’abayoborwa. Wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, inganda, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.