NEWS
Amerika yashimiye u Rwanda na RDC ku cyemeza bafashe
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeye gukomeza ibiganiro bigamije gucoca amakimbirane bifitanye kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.
Iri shimwe rikubiye mu butumwa bw’Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, bwakurikiye ibiganiro byahurije intumwa z’u Rwanda na RDC i Luanda muri Angola tariki ya 30 Nyakanga 2024.
Izi ntumwa zemeje ko impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC zigomba guhagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024, bikazagenzurwa n’urwego ruhuriweho n’ibi bihugu byose rurimo inzobere mu butasi.
Icyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira kubahirizwa ubwo agahenge k’ukwezi kasabwe na Amerika kazaba karangiye mu ijoro rya tariki ya 3 Kanama 2024.
U Rwanda, RDC na Angola byemeranyije ko ibiganiro bya Luanda bizakomeza muri uku kwezi kwa Kanama 2024, bemeranya kandi ko ibiganiro by’Abanye-Congo bibera i Nairobi na byo bikwiye gukomeza, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cy’intambara zibera mu burasirazuba bwa RDC.
Matthew Miller yashimiye guverinoma ya Angola na Perezida João Lourenço by’umwihariko, ku bw’umusanzu yatanze nk’umuhuza kugira ngo iyi myanzuro igerweho, ashimira u Rwanda na RDC byemeye gukomeza ibiganiro.
Yagize ati: “Dushima uruhare rw’urwego ruhuriweho rushinzwe ubugenzuzi ruyobowe na Angola mu kugenzura ihagarikwa ry’imirwano. Dushimira Leta ya RDC n’iy’u Rwanda ku bwo kwemera gukomeza ibiganiro kugira ngo bikemure aya makimbirane.”
Matthew Miller yatangaje ko Amerika yiteguye gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano no kugenzura uko bizakorwa, ibinyujije mu rwego ruhuriweho ruyobowe na Angola.
U Rwanda, RDC na Angola byemeje gukomeza ibiganiro biganisha ku gucoca amakimbirane
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasinye kuri iyi myanzuro nyuma yo kuyemeranyaho n’abitabiriye ibi biganiro, ndetse na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC na we yayisinyeho.