NEWS
Ibyihariye wamenya ku matora y’Abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2024
Harabura amezi make, ngo hatorwe Abasenateri b’u Rwanda kuko abagize uwo mutwe manda yabo iri kugera ku musozo. Ni amatora ateganyijwe muri Nzeri 2024 hagamijwe gutora Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.
Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe ibiri: uw’Abasenateri n’uw’Abadepite. Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30% bagomba kuba ari abagore.
Gutegura lisiti y’inteko itora
Mu bihe by’amatora, ikintu cy’ibanze ni ugutegura lisiti y’inteko itora, ni ukuvuga urutonde ruriho imyirondoro y’abazatora. Inteko itora Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye igizwe n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n’abagize Inama Njyanama z’Uturere dufite ubuzima gatozi n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Iyo lisiti itegurwa n’Umuhuzabikorwa w’itora ku rwego rw’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’itora ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Inteko itora Umusenateri umwe utorwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta igizwe n’abarimu n’abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta. Utora mu kaminuza n’amashuri makuru byigenga ni abarimu n’abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza lisiti y’abagize inteko itora y’agateganyo bitarenze ku wa 17 Kanama 2024 mu gihe ku buryo bwa burundu izatangazwa bitarenze ku wa 1 Nzeri 2024.
Imirimo mu cyumba cy’itora
Muri buri cyumba cy’itora hazaba harimo abantu bane bayoboye amatora: umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora, afite inshingano zo guhuza no kuyobora imirimo y’itora, kuyobora abaseseri, kwakira no gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho by’itora, kuyobora no guha ibisobanuro abaje gutora. Hazaba harimo kandi abaseseri batatu bazafasha mu migendekere myiza y’amatora aho buri umwe azaba afite inshingano ze.
Indorerezi
Mu matora y’Abasenateri, indorerezi zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa izo hanze y’igihugu ziremewe. Kugira ngo umuntu yemerewe kuba indorerezi, asabwa kuba nibura afite ubumenyi mu mitegurire cyangwa mu migendekere y’amatora cyangwa uburambe mu gukurikirana amatora, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga. Inzego zisaba kohereza indorerezi z’itora zizatangira gushyikiriza ubusabe Komisiyo guhera ku wa 1 Kanama 2024 kugeza ku wa 15 Nzeri 2024 ari nacyo gihe NEC izatangira kuzemerera uburenganzira.
Itangwa rya kandidatire
Abifuza guhatana mu matora y’Abasenateri batangiye gutanga kandidatire zabo ku wa 30 Nyakanga 2024 bikazarangira ku wa 6 Kanama 2024. Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya w’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu no ku w’Abasenateri batorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru ashyikiriza Komisiyo, ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye agaragaza aho ashaka gutorerwa.
Mu bisabwa harimo icyemezo cy’uko umuntu yakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa urw’abikorera n’impamyabumenyi nibura y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa ihwanye na yo iriho umukono wa noteri.
Komisiyo izatangaza urutonde rw’abakandida ku mwanya w’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu n’abatorwa muri kaminuza n’amashuri makuru rwemejwe burundu bitarenze ku wa 17 Kanama 2024.
Ibikorwa byo kwiyamamaza
Ku birebana n’ibikorwa byo kwiyamamaza, NEC ifite inshingano zo gutegura ahantu n’igihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorerwa ikabimenyesha bitarenze ku wa 23 Kanama 2024. Leta y’u Rwanda yatangaje ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2024.
Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024 rigaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2024, bigasozwa ku wa 14 Nzeri 2024. Abiyamamaza bemerewe kumanika ibyapa n’ibiranga umukandida ahagenwa n’itegeko.
Abakandida ntibemerewe kumanika ibibamamaza ku mavuriro, nsengero, ku ngoro z’ubutabera, ku nkingi z’amashanyarazi uretse iziriho ibyapa byagenewe kwamamaza hakurikijwe amabwiriza abigenga. Mu gihe cyo kwiyamamaza kandi abakandida babujijwe gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutanga no kwakira ruswa, gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda.
Biteganyijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena azaba ku wa 16 Nzeri 2024. Amatora azatangira saa tatu asozwe saa saba z’amanywa. Perezida wa Komisiyo ashobora gutanga uburenganzira bwo gusoza itora mbere ya saa saba z’amanywa, iyo abagize inteko itora ku rwego rw’ifasi y’itora bamaze gutora bose.
Itora ritangira iyo hari nibura kimwe cya kabiri cy’umubare w’abantu banditswe kuri lisiti y’inteko itora ku rwego rw’ifasi y’itora, bimaze kwemezwa na Perezida wa Komisiyo abisabwe n’Umuhuzabikorwa w’itora ku rwego rw’iyo fasi. Iyo saa sita z’amanywa zigeze kimwe cya kabiri cy’abagize inteko itora ku rwego rw’ifasi y’itora kitaruzura, itora rirasubikwa rigasubukurwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye ku munsi itora risubikiwe kuri iyo fasi.