Connect with us

NEWS

Tshisekedi yasubitse uruzinduko kubera uburwayi ahita ajya kwivuriza mu Bubiligi

Published

on

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasubitse uruzinduko yari ateganyije mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, ahitamo kwerekeza mu Bubiligi kwivuza. Ibiro bye byatangaje ko yari afite gahunda yo kwifatanya n’abaturage bo muri Kisangani ku itariki ya 2 Kanama 2024, ariko yaje gusubika urwo rugendo kubera impamvu z’ubuzima.

Perezida Tshisekedi yagize ati, “Ubu yagiye mu Bubiligi kwivuza uruti rw’umugongo.” Mu kwezi kwa Werurwe 2022, Perezida Tshisekedi yari yagiye kwivuza bwa mbere muri Bubiligi kubera ubu burwayi. Nyuma yo kubagwa, yasohotse mu bitaro i Bruxelles, maze ajya kuganiriza abakozi bo muri Ambasade y’igihugu cye, abaha ubuhamya ku buzima bwe.

Tshisekedi yagize ati, “Birababaza cyane. Byaje mu gihe nakiraga bagenzi banjye i Kinshasa. Biragoye ariko sinashoboraga kubura. Icyo gihe rero, ububabare bwarushijeho.”

Tshisekedi wagaragaye yambaye igikoresho cy’abaganga gishyigikira ijosi, yasobanuye ko yavuyewe n’inzobere kandi ko ubu ashobora kugengana ‘Minerve’ kugira ngo amagufwa n’uruti rw’umugongo bitavunika. “Imana ishimwe, ndacyariho,” yashoje.

Mu gihe Perezida Tshisekedi yari akiri muri RDC, yari yitabwaho n’inzobere zoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya Tshatshi biherereye i Kinshasa mbere yo gusubira mu Bubiligi.