Connect with us

Sports

Rayon Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wa gicuti

Published

on

Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Uyu mukino wari ubanziriza ‘Umunsi w’Igikundiro’, witabiriwe n’imbaga y’abafana benshi ku mpande zombi ndetse n’abafana b’andi makipe.

Stade Ubworoherane yari yuzuye impande zose, uretse mu myanya y’icyubahiro harimo icyuho. Rayon Sports yihariye umukino cyane, by’umwihariko mu minota 20 ya mbere.

Ibitego byatsinzwe:

Musanze FC: Igitego cya Musanze FC cyatsinzwe na Buba Hydara ku munota wa 26 w’igice cya mbere, ku mupira yahawe na Solomon Adeyinka.

Rayon Sports:

Ku munota wa 49, Bugingo Hakim yatsinze igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Ku munota wa 64, Ishimwe Fiston yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti yatewe na Adama Bagayogo.

Ku munota wa 70, Adama Bagayogo yatsinze igitego cya gatatu.

Omborenga Fitina yagonganye na Pacifique wa Musanze FC ku munota wa 89, ajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri, umukino uhagararaho gato. Wongeye gusubukurwa hongerwaho iminota irindwi ariko nta gihinduka, Rayon Sports itsinda ibitego 3-1.

Rayon Sports izakina na Azam FC ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium hizihizwa ‘Umunsi w’Igikundiro’.

Image

Image

Image