NEWS
Muhanga:Umugabo Yasinze Urwagwa Ageze mu Rugo Atwika Inzu ye
Mu Karre ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Kagari ka Remera, mu Mudugudu wa Biti, umugabo witwa Havugimana Silas w’imyaka 55 yatwitse inzu ye biturutse ku businzi. Iyi nkongi y’umuriro yabaye mu rukerera ahagana saa kumi zo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024.
Amakuru avuga ko Havugimana yari avuye mu kabari yasinze, ageze mu rugo ataye igishirira cy’itabi mu byatsi byumye hafi y’uruzitiro rw’urugo rwe, ari na bwo inkongi y’umuriro yatangiye gufata urwo ruzitiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru. Yavuze ko icyateye inkongi ari igishirira cy’itabi cyataye mu byatsi byumye. Nshimiyimana yagize ati:“Byabaye mu rukerera mu gitondo kuko twebwe ubuyobozi mu mudugudu bwamugezeho nka saa kumi n’imwe. Ibyo yakoze byakomotse ku itabi yanywaga agashirira karahagwa kuko turi mu mpeshyi harafatwa. Natwe tuhagera twasanze yatangiye kuhizimiriza.”
Nshimiyimana yagiriye inama abantu kujya banywa inzoga mu rugero, ati:“Abantu banywa inzoga ndabagira inama yo kuzinywa mu rugero, kuko Havugimana iyo aza kuba yanyoye mu rugero ntabwo urugo rwe rwari gushya atarabasha kuruzimya. Ikindi navuga nugusaba abantu kugabanya amasaha bakoresha banywa inzoga, ahubwo bakayakoresha bitabira umurimo.”