NEWS
Uwahoze ari Umujyanama wa Nangaa yabwiye Urukiko ko nta Munyarwanda yabonye muri AFC/M23
Eric Nkuba Shebandu, uzwi nka Malembe, wahoze ari umujyanama wihariye w’Umuyobozi w’ihuriro AFC (ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka M23), Corneille Nangaa, yabwiye urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko atigeze abona Abanyarwanda mu mutwe wabo.
Nkuba, wavukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yafashwe n’inzego z’umutekano za Tanzania muri Mutarama 2024, ashyikirizwa Leta ya RDC. Bivugwa ko icyo gihe yari mu butumwa yoherejwemo na AFC bwo gushaka inkunga.
Mu rubanza rwe n’abandi bashinjwa kuba abanyamuryango ba AFC rwabaye ku munsi wa kabiri, Malembe kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024 yasubije Leta ya RDC ivuga ko muri M23 harimo Abanyarwanda ko atari ko biri.
Yagize ati: “Bwana Perezida, nabaga muri Rutshuru. Nta Banyarwanda nabonye. Ahubwo muri FARDC ni ho hari Abanyarwanda, FDLR. Ntabwo FDLR ari Abanye-Congo, ni Abanyarwanda. Niba muvuga ko AFC yifatanya n’u Rwanda, njyewe nta Munyarwanda nabonye muri Rutshuru.”
Nkuba yabwiye urukiko ko Leta ya RDC yafatiriye mudasobwa ye irimo amashusho agaragaza abarwanyi ba FDLR bifatanya n’igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC, asobanura ko yakabaye ayarwereka kugira ngo rumenye ukuri.
Yagize ati: “FDLR bagaragara muri FARDC. Iyo mba mfite mudasobwa yanjye, yafatiriwe namwe, nari kubereka amashusho, amafoto n’inyandiko bya FDLR yifatanya na FARDC ku rugamba.”
Mu gihe Malembe yahatwaga ibibazo ku hantu AFC ikura amafaranga ayitunga, yasubije ko ari mu Rwanda. Gusa muri uru rubanza, yabwiye urukiko ko yabivuze kubera igitutu yashyizweho n’abasirikare bashinzwe iperereza.
Ati: “Uko nafashwe ubwo nari muri kasho y’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza ntabwo kwanyemereye kwisobanura nisanzuye. Ibyo navuze nahatiwe kubivuga.”
Nkuba yasobanuye ko mbere y’uko AFC ishingwa mu Ukuboza 2023, yari afite ahantu hatatu mu Ntara ya Haut-Uélé yacukuraga amabuye y’agaciro, kandi ko na Nangaa yari afite ibikorwa bimwinjiriza amafaranga.
Yagize ati: “Nari mfite ahantu hatatu nacukuraga amabuye y’agaciro kandi na Nangaa yari afite ibimwinjiriza amafaranga. Ntabwo turi abakene, twari dufite aho dukura kandi ni ho hadufashije gushinga AFC no gukora ibyo twakoze.”
Uru rubanza ruri kuburanishwamo abantu 25 barimo abayobozi bakuru ba AFC/M23. Malembe, Nicaisse Samafu Makinu, Nangaa Baseane Putters, Nkagya Nyamacho Microbe na Safari Bishori Luc ni bo bari mu rukiko kuko abandi ntabwo Leta yashoboye kubafata.