Connect with us

NEWS

RIB Yerekanye Abantu 7 barimo n’umugore Bakurikiranyweho Kwiba Banki yo mu Rwanda Miliyoni 100 Frw

Published

on

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abantu barindwi (7) bakekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kwerekana aba bakekwaho ubujura cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB, mu gihe aberekanwe kuri uyu munsi bafashwe ku wa 20 Nyakanga 2024. Mu bafashwe harimo Abanyarwanda batanu barimo abagore babiri, ndetse n’Abanya-Uganda babiri.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko abagabye ibyo bitero bifashishije konti bayifunguje imbere mu gihugu, ubundi bakayanyuza kuri izo konti nyuma yo kuyiba. Umunyarwanda umwe muri iryo tsinda ni we ucyekwaho kuba umucurabwenge muri ubwo bujura, afatanyije n’abantu bo hanze y’u Rwanda, akaba atari n’ubwa mbere afatiwe muri ibi bikorwa.

Dr. Murangira yagize ati: “Uyu yashatse abo nakwita ‘aba-agents’ bashaka abandi bantu cyane cyane urubyiruko, bakababwira ngo ‘wowe genda ufunguze konti baguhe n’ikarita ya ATM nurangiza wowe ubiduhe, dukore ka ‘deal’. Hanyuma amafaranga azajya aca kuri konti yawe tuzajya tuguha nka 40% y’ayaciyeho.”

RIB yatangaje ko buri wese mu bafashwe yari afite konti yacishijweho amafaranga yibwe muri iyo banki. Aba bagizi ba nabi barafashwe hamaze gucishwaho agera kuri miliyoni 100 Frw, ariko barabikuje agera kuri miliyoni 30 Frw mu gihugu gituranye n’u Rwanda nyuma yo kubona ko kubikorera mu Rwanda bitashoboka.