NEWS
Abayobozi Bakomeye baravugwaho Gusambanya no Gutera Inda Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball
Abayobozi bo hejuru mu gihugu cya Cameroun batangaje ko iperereza ryimbitse ryatangiye ku bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, FECAVOLLEY, bakekwaho gusambanya no gutera inda abakinnyi batanu bakinira Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu batarengeje imyaka 16 na 18.
Icyemezo cyo gutangiza iri perereza cyafashwe nyuma y’uko umukinnyi umwe mu Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abayobozi ba FECAVOLLEY hamwe n’abatoza batandukanye b’Ikipe y’Igihugu ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubibasira, bikabaviramo gutwara inda zidateganyijwe.
Umunyamakuru w’imikino muri Cameroun, Richard Naha, yatangaje ko nibura abakinnyi batanu bari munsi y’imyaka y’ubukure batwite. Uyu munyamakuru yavuze ko bishoboka ko aba bakinnyi baba baratewe inda n’abayobozi ba Federasiyo, n’ubwo Federasiyo y’umukino wa Volleyball yahise isohora itangazo rihakana ibyo baregwa.
Perezida w’iri shyirahamwe, Serge Abouem, yahakanye yivuye inyuma ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, ashinja mugenzi we Ballo Bourdane ari na we uhabwa icyubahiro nka perezida wemewe na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga.
Ikinyamakuru Cameroon News Agency (CNA) cyatangaje ko télévision Equinox TV yatumiye mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n’umutoza w’abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n’uw’abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire, aho abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.
Imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n’inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi.