Connect with us

NEWS

Perezida Ruto yashyize abatavuga rumwe na we muri guverinoma

Published

on

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr. William Samoei Ruto, kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 yatangaje abandi baminisitiri icumi buzuza guverinoma nshya. Mu batangajwe, harimo abaminisitiri bane bavuye mu ihuriro Azimio la Umoja ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abo baminisitiri ni:

  • John Mbadi wagizwe Minisitiri ushinzwe ikigega cy’igihugu,
  • Opiyo Wandayi wagizwe Minisitiri w’Ingufu na Peteroli,
  • Ali Hassan Joho wagizwe Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro,
  • Wycliffe Oparanya wagizwe Minisitiri w’Amashyirahamwe.

Abo mu ihuriro riri ku butegetsi rya Kenya Kwanza barimo:

  • Salim Mvurya wagizwe Minisitiri w’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda,
  • Rebecca Miano wagizwe Minisitiri w’Ubukerarugendo,
  • Kipchumba Murkomen wagizwe Minisitiri ushinzwe Urubyiruko na Siporo.

Harimo kandi:

  • Alfred Mutua wagizwe Minisitiri w’Umurimo n’Ubwishingizi bw’Abakozi,
  • Justin Muturi wagizwe Minisitiri ushinzwe Serivisi za Leta,
  • Stella Soi Lang’at wagizwe Minisitiri ushinzwe uburinganire, umuco, ubugeni n’umurage.

Tariki ya 19 Nyakanga, Perezida Ruto yatangaje icyiciro cya mbere cy’abaminisitiri bajya muri guverinoma nshya, harimo abahoze muri guverinoma icyuye igihe nka:

  • Aden Duale wasubijwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo,
  • Prof. Kithure Kindiki wasubijwe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere.

Ku wa 11 Nyakanga 2024, Perezida Ruto yasheshe guverinoma nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamusabaga guhagarika itegeko rigenga ingengo y’imari ryari ririmo ingingo yongera umusoro no gufata ingamba zoroshya imibereho y’abaturage. Yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yateganyirijwe inzego za Leta, aca ingengo zitari ngombwa z’abayobozi bajya mu mahanga, akuraho n’ingengo y’imari iteganyirizwa umugore w’Umukuru w’Igihugu, uwa Minisitiri w’Intebe n’uwa Visi Perezida.

Guverinoma nshya ya Kenya iyoborwa na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi. Iyi guverinoma yashyizweho nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Ruto n’abavuga rikumvikana barimo abo mu mitwe ya politiki itavuga rumwe na we.