NEWS
Batatu bapfiriye mu mirwano y’abasore bapfaga umukobwa
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya saa moya n’igice zo ku mugoroba. Muri iyo mirwano, abantu batatu bayipfiriyemo batewe ibyuma.
Amakuru avuga ko intandaro yo gushyamirana hagati y’insoresore zituye mu gace byabereyemo n’abahacukura amabuye y’agaciro ari umukobwa buri ruhande rwifuzaga gutereta.
Nyuma yo guterana amagambo hagati y’impande zombi, bamwe bazanye ibyuma babitera bagenzi babo, barimo batatu bahasize ubuzima.
Nyuma y’urupfu rwa bamwe mu bari bahanganiye gutwara umukobwa wifuzwaga na buri ruhande, polisi yahise ifata babiri mu bagabo bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanye.