Connect with us

NEWS

Muhanga: Imihanda ya Kaburimbo Yashaje Imburagihe Yongeye Gusanwa

Published

on

Nyuma y’igihe kirekire abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga bataka kubera imihanda yangiritse bikomeye kandi yubatswe hashize igihe gito, ubu bari kubyinira ku rukoma kuko yose yamaze gusanwa.

Mu ngengo y’imari ya 2022/2023 muri uyu mujyi hubatswe ibilometero 6.9 by’imihanda byatwaye agera kuri miliyari 5 Frw. Iyo mihanda yubatswe mu mushinga mugari wari ugamije guteza imbere imijyi, aho icyiciro cyawo cya mbere cyari kigizwe n’imihanda ya kilometero 5.06 yubatswe hagati ya 2017 na 2018, gitwara arenga miliyari 4.3 Frw.

Ni mu gihe igice cya kabiri kigizwe n’ibilometero 7.27 cyubatswe mu 2020 gitwara miliyari 4.2 Frw. Iyo mihanda ya ibilometero 6.97 yubatswe mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.

Nubwo yubatswe, ntabwo yishimiwe n’abaturage kubera amakosa yakozwe na rwiyemezamirimo, aho hari abo yagiye ishyira mu manegeka ndetse hari n’ibice byarimo ibinogo, bigatuma igare ritabasha kunyuramo.

Kuri iyi nshuro, abaturage bari mu byishimo nyuma y’uko abayobozi b’akarere bumvise ibibazo byabo, bakosora ayo makosa yose. Ni imihanda igiye kongera guteza imbere abakora ubucuruzi buciriritse nk’abatwara abantu n’ibintu ku magare, byagoraga cyane mbere yo gusanwa nk’uko Hakizimana Emmanuel utwara igare mu Mujyi wa Muhanga yabibwiye RBA.

Biteganyijwe ko iyo mihanda izatahwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2025. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko uyu mushinga ubasigiye umukoro wo gukurikiranira hafi imikorere ya ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo kubaka ibikorwaremezo, hirindwa ko byakorwa mu buryo butanoze, kuko aribyo bidindiza umusaruro uba witezwe nyamara haratikiriye ingengo y’imari.

Mu gukomeza kubaka uyu mujyi nk’umwe mu yunganira uwa Kigali, mu ngengo y’imari ya 2024/2025 hateganyijwe undi mushinga ukomatanyije, u Rwanda ruhuriyeho na Banki y’Isi, ukazatwara miliyari na none 5 Frw. Ni umushinga uzasiga i Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye hubatswe umuhanda ureshya n’ibilometero 2.97.

Urimo ibindi bikorwa nko kubaka Isoko rya Nyabisindu n’iry’ahitwa mu Cyakabiri usohoka mu Mujyi wa Muhanga ujya mu Mujyi wa Kigali, ubuhumekero bw’umujyi n’ibindi bikorwaremezo byo guteza imbere imikino n’imyidagaduro bizashyirwa ahitwa Centre Culturel mu Mujyi wa Muhanga.