NEWS
Nyamasheke: Imyigaragambyo mu bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro
Mu murenge wa Bushekeli, abaturage barenga 100 babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo tariki ya 20 Nyakanga 2024, bavuga ko Hakizimana Antoine wari usanzwe ubakoresha mu gushaka zahabu atashyize mu bikorwa ibyo bumvikanye.
Izi mvururu zaturutse mu Mudugudu wa Winkamba, Akagari ka Buvungira, aho abaturage baturuka muri aka karere n’aka Nyamagabe bari bamaze ibyumweru bitatu bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.
Bandetse Elias, umwe mu bacukuzi waturutse muri Nyamagabe, yatangaje ko bamaze ibyumweru bitatu bakorera Hakizimana, bakaba barumvikanye ko zahabu niboneka bazagurisha bakagabana. Gusa ngo zahabu yacukuwe yagurishijwe amafaranga 3,200,000 Frw, ariko Hakizimana abaha 500,000 Frw gusa.
Yagize ati:”Zahabu twarayibonye ayigurisha 3,200,000 Frw muri izo miliyoni 3 Frw yaduhayemo ibihumbi 500 Frw byonyine, niyo mpamvu natwe twaje aha kwishakiramo ayacu.”
Nyandwi Simeon, utuye hafi y’aho hakorerwa ubu bucukuzi butemewe, yavuze ko ubuyobozi nibudafata ingamba zo gukemura iki kibazo, imvururu zakomeza guteza umutekano muke muri aka gace.
Hakizimana Antoine ushinjwa n’aba bacukuzi ko yabakoresheje ntabahembe, yahakanye ibi birego avuga ko aba bacukuzi bavogereye ishyamba rye. Yavuze ko yakigejeje ku buyobozi no ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), yishinganisha anashinganisha ishyamba rye ryari riri kwangizwa.
Ati:”Ejobundi barayemo n’iri joro barayemo. Ko bavuga ko ari njye wabahaye akazi byanditse he ko ari njye ubahemba? Ibyo gucukuza amabuye y’agaciro njye ntabwo mbizi ndi umucuruzi wa butike.”
Hakizimana yavuze ko atari kuba ariwe wagize uruhare mu gucukurisha mu isambu ye ngo ahindukire age kwishinganisha kuri RIB.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko amakuru y’izi mvururu bayamenye mu gitondo, avuga ko Hakizimana yari amaze igihe amenye ko hari zahabu mu butaka bwe, akaba yari amaze iminsi ayicukura mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati:”Kugira ngo bimenyekane ni uko hagiyemo abantu benshi. Uwo muturage na we yari amaze igihe ahavumbuye amabuye avuga ko ari zahabu. Imvururu zaje kuhaba nizo zaje gutuma bimenyekana.”
Meya Mupenzi yagaragaje ko ari Hakizimana ndetse n’abo avuga ko bigabije ubutaka bwe, bose nta n’umwe wakoraga ibikorwa byemewe n’amategeko. Yongeyeho ko inzego zirimo gukora iperereza kandi ko basabye ko ibikorwa byose bihagarara.
Ubucukuzi butemewe n’amategeko bugira ingaruka zirimo kwangiza ibidukikije no guteza impanuka kuko ababukora ntibaba badafite ubwirinzi bw’ubuzima bwabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo hibandwe ku mutekano w’abaturage n’icyo kibazo gikemurwe mu buryo bw’amahoro.