Connect with us

NEWS

Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yavuze ko abanenga ibyavuye mu matora ari urwango bafitiye u Rwanda

Published

on

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas, yatangaje ko abavuga nabi ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite mu Rwanda babiterwa n’urwango bafite ku gihugu. Yavuze ko ipfunwe ryo kuba baratereranye u Rwanda mu gihe rwari mu bihe bikomeye ari ryo ribatera gutanga ibitekerezo bibi ku matora yo mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturuka mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bikunze kuvuga ko bifite demokarasi iteye imbere, bakunze kunenga amatora yo mu Rwanda bavuga ko adakorwa mu mucyo. Muri aba harimo Umunyamerika Kenneth Roth, wahoze ayobora Human Rights Watch. Mbere y’amatora, Roth yanditse kuri X ko niba Paul Kagame atsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje inzira yose y’amatora mu Rwanda.

Mukama yavuze ko bene aba banenga amatora yo mu Rwanda “ari ba bandi banga u Rwanda, barutereranye ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga” ubu bakaba bafite ipfunwe. Ati:

“Ni abo bazungu n’ibikoresho byabo. Abo ntibadukunda, nibashake ntibazanadukunde. Icyo tuzi ni uko urwego Abanyarwanda bakunda igihugu ruri hejuru. Ayo majwi 99,18% [Perezida Kagame yagize] ni ko kuri.”

Yakomeje avuga ko niba Umunyarwanda abyuka mu gicuku mu bihe byo kwiyamamaza agiye gushyigikira umukandida we, muri uwo muhate ari naho umusaruro utubutse waturutse.

Mukama yavuze ko amatora yagenze neza, n’ubwo hari abavuga ko atari mu mucyo. Avuga ko aya majwi ahabwa abakandida afite aho yavuye. Ati:

“Ni amajwi aba afite aho yavuye. Abanyarwanda baba bishimiye umukandida bashaka gutora. Abavuga nibavuge bazaceceka. Icy’ingenzi ni uko Abanyarwanda bakoze icyo bashaka, bumva kibashimishije.”

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagize amajwi 99,18%, mu gihe mu y’abadepite FPR-Inkotanyi hamwe n’indi mitwe bari bafatanyije, bagize amajwi 68.83%.

Mukama yavuze ko aya mahitamo y’Abanyarwanda ari nko gushimira Perezida Kagame bijyanye n’aho yabakuye mu myaka 30 ishize, mu gihe amahanga yumvaga ko u Rwanda rwasibama ku ikarita y’Isi.

Ku bijyanye n’abavuga ko mu Rwanda hari imitwe ya politiki idakora, Mukama yavuze ko ari “igitutsi.” Ati:

“Iyo ufashe imitwe ya politiki 11 ukayihindura ubusa uba udututse. Icyakora Perezida Kagame yatubwiye ko tugomba kubareka bakadutuka, ikibi ni uko barengera.”

Mu matora, NFPO yohereje indorerezi zayo 99 zavuye mu mitwe ya politiki iba mu Rwanda uko ari 11. Zakoreye mu matsinda agizwe n’abantu batatu bakora mu mitwe itandukanye, bakagaragaza ko amatora yagenze neza ndetse amategeko n’amabwiriza yubahirijwe. Icyakora iri huriro rigaragaza ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikwiriye gukomeza gutunganya lisiti y’itora.