Connect with us

NEWS

Imyaka 30 irashize Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irahiye

Published

on

Imyaka 30 irashize hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe, yagiyeho tariki 19 Nyakanga 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze iminsi mike ihagaritswe. Ni Guverinoma yari ifite akazi gakomeye, ko gusubiranya igihugu cyari kimaze amezi atatu gishwanyaguzwa, ndetse inzobere mpuzamahanga zikerekana ko kitazongera kuba igihugu.

Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo Guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bari abo muri MDR, batatu bo muri PL, babiri bo muri PSD n’umwe wo muri PDC.

Tariki ya 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo tariki 20 uko kwezi na nyuma yaho.

Guverinoma y’Ubumwe yashyizweho hashingiwe ku masezerano ya Arusha yo mu 1993. Pasteur Bizimungu yabaye Perezida, na ho Paul Kagame aba Visi Perezida ndetse na Minisitiri w’Ingabo. Faustin Twagiramungu yagizwe Minisitiri w’Intebe.

Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo, icyo gihe yavuze ko urugendo Abanyarwanda bafite imbere yabo ari rurerure ku buryo ntawe ukwiriye kwicara ngo aterere agati mu ryinyo.

Ati “Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye. Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nk’uko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere.”

Ku ikubitiro iyi Guverinoma na yo yaranzwe n’ibibazo kuko bamwe mu bari bayigize nka Twagiramungu Faustin na Jean Marie Vianney Ndagijimana bayivuyemo rugikubita, ariko abasigaye batahirije umugozi umwe mu kugera ku ntego yo kugarura umutekano no kubaka ubumwe mu Banyarwanda.

Muri ibi byose, Ubumwe n’ubwiyunge byabaye intego nyamukuru. Hashyizweho ibiganiro bigamije kubanisha Abanyarwanda no gusubiza icyizere mu muryango nyarwanda. Abaturage bavuye mu buhungiro basubira mu byabo, bakomeza kubana mu mahoro.

Inararibonye Tito Rutaremara aheruka kubwira IGIHE ko intego ya mbere ya Guverinoma y’Ubumwe, kwari ukubaka umutekano.

Ati “Icya mbere byari ukugira ngo haboneke umutekano kuko leta y’inzibacyuho yagiyeho, abasirikare ba Ex FAR n’Interahamwe bari barambutse baragiye muri Zaïre hari n’abajyaga muri Tanzania n’i Burundi, ariko cyane cyane bagiye muri Zaïre kuko Abafaransa babatwaye n’intwaro zabo, kugira ngo bazagaruke bafate leta. Icyo gihe abantu nka ba Bikindi bararirimbaga ngo “Rwigere urumpe”.

Umutekano warabungabunzwe, imitwe nk’Abacengezi yashakaga kugaruka gukora Jenoside iratsimburwa, impunzi zari mu mahanga ziracyurwa, hakurikiraho kubaka ubumwe bushingiye ku butabera bwunga.

Ibyo byose kandi byashingiye ku biganiro byo mu Urugwiro byabaye mu 1998/1999, byahurije hamwe abantu bo mu nzego zose z’igihugu ngo barebere hamwe uko bafatanya gushyiraho icyerecyezo kizageza u Rwanda ku iterambere.

Ikindi Guverinoma y’Ubumwe yashyize imbere ni ukwimakaza demokarasi, bibimburirwa n’Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003, ribanzirizwa no kuvugurura inzego z’ibanze.

Nyuma yaryo ni bwo habaye andi matora nk’aya Perezida, Abadepite n’abasenateri, hashingwa inzego z’ubuyobozi zishingiye ku mahame ya demokarasi. Ibi byose byafashije igihugu kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye.

Umusaruro wa Guverinoma y’Ubumwe urigaragaza nyuma y’imyaka 30 haba mu burezi, ubuzima, imibereho myiza, ubukungu, ibikorwaremezo bigamije iterambere, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibindi.

Ubushakashatsi buheruka ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, bwakozwe mu mwaka wa 2020 n’iyari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyageze kuri 94,7%.

 

Abaturage benshi bari bateraniye ku yahoze ari CND bitabiriye umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya nyuma ya Jenoside

IGIHE