NEWS
Ibyiyumvo by’imitwe ya politike yatsindiye kwinjira mu Nteko y’u Rwanda
Nubwo ibyavuye mu matora bitaratangazwa ku buryo bwa burundu, biragoye ko hagira impinduka zaba zahindura ibyavuye mu matora by’ibanze haba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa ku badepite.
Intsinzi ya FPR-Inkotanyi
Biragoye ko mu majwi asigaye kubarwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza wa Green Party wagize 0.53% na Mpayimana Phillippe wegukanye amajwi 0.32% barusha Perezida Paul Kagame wagize 99.15%.
Iyi ni yo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka bari bafatanyije n’andi bari bahanganye mu matora, bagaragaje imbamutima zabo ku ntsinzi begukanye, icyita rusange kikaba gushimira Abanyarwanda no kugaragaza ko amatora yanyuze mu mucyo.
Uretse Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga akagira amajwi 0.51%, atowe n’abaturage 44,881; andi mashyaka yose yatsindiye kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Nyuma yo ku gutsinda uruhenu Green Party na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.15%, Umuryango FPR-Inkotanyi wananikiye andi mashyaka mu matora y’abadepite.
Mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko wo n’imitwe ya politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, batowe ku majwi 62.67%.
Ku ikubitiro Umuryango FPR-Inkotanyi washimiye Abanyarwanda bawushyigikiye mu matora haba ku mukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku mwanya w’Abadepite.
Wagaragaje ko iyo ntsinzi ari igihamya cy’icyizere gifitiwe ubuyobozi bwawo n’icyerekezo gitomoye kigeza u Rwanda ku iterambere rirambye bidatinze.
Sheikh Musa Fazil Harerimana wa PDI
Uretse ko ryari rishyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryo ku mwanya w’Abadepite ryiyamamaje ukwaryo ariko na none rigendeye ku migabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi.
Byatangajwe ko by’agateganyo PDI yatowe n’abaturage 507,474 bangana n’amajwi 5.81%.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida wa PDI, Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko amajwi babonye mu matora y’abadepite ari yo bifuzaga ku buryo n’iyo aba 5% yuzuye nta kibazo bari kugira.
Mukabalisa Donatille wa PL
Ibyavuye mu matora y’Abadepite by’ibanze bigaragaza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, ryagize 10.97% bingana n’abarishyigikiye bagera kuri 957,602, riba irya kabiri nyuma ya FPR-Inkotanyi.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’igihugu muri rusange ku bw’imigendekere myiza y’amatora na mbere yayo mu bikorwa byo gutanga kandidatire no kwiyamamaza.
Mukabalisa yashimiye Abanyarwanda babahundagajeho amajwi, bakaba aba kabiri, ariko akagaragaza ko bishimiye cyane ko abaturage bahundagaje amajwi ku mukanda wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame bamamaje.
PSD na Dr. Vincent Biruta
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, ryatowe n’Abanyarwanda 827,182 bingana na 9.48% nk’uko imibare y’amajwi y’ibanze abigaragaza.
Mu itangazo yashyize hanze PSD yagize iti “Ubuyobozi Bukuru bw’lshyaka PSD n’abayoboke baryo, bishimiye cyane intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”
Bashimiye kandi Abanyarwanda batoye PSD mu matora y’abadepite, rikaba ryarabonye amajwi atuma rihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Dr. Frank Habineza wa Green Party
Nyuma yo kugira amajwi 0.53% ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% mu matora y’abadepite, bingana n’abantu 462,290.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza yavuze ko yishimiye kuba ishyaka ayoboye ribonye amajwi atuma risubira mu Nteko avuga ko “Icya ngombwa ni uko ishyaka ribonye neza amajwi arisubiza mu Nteko kandi tukaba twaragiriwe icyizere n’Abanyarwanda.”
Mukabunani Christine wa PS Imberakuri
Ku ruhande rw’Ishyaka PS Imberakuri nubwo bishyimiye ko batsinze amatora na bo bakaba barajya mu Nteko, Umuyobozi Mukuru waryo, Mukabunani Christine yavuze ko umusaruro uhabanye n’uwo bateganyaga.
Ati «Ikigero twatsindiyeho ntabwo ari cyo twatekerezaga. Dukurikije imbaraga twakoresheje, uko twaganiriye n’abaturage, twumvaga turi burenzeho cyane ariko n’ayo twabonye turayashima. Turashimira abaturage batugiriye icyizere.”
Mukabunani yagaragaje ko bateganyaga byibuze nk’amajwi 10% y’abatoye bose, abajijwe aho byapfiriye agaragaza ko bigoye kuhamenya kuko umuntu ari we uba uzi aho yatoye.