NEWS
Nyamasheke: Ishimwe ry’uwabyaye yagiye gutora
Nyinawumuntu Angélique wo mu Mudugudu wa Kabuyaga, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, wafashwe n’ibise ubwo yari agiye gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ku wa 15 Nyakanga.
Yafashwe n’inda ubwo yari ageze mu cyumba cy’itora, ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora, aho yabyariye umwana w’umuhungu bamwita Kagame Baraka Emile.
Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya, mu Bitaro tariki ya 16 Nyakanga, Nyinawumuntu Angélique w’imyaka 35 y’amavuko yavuze ko abaganga bari baramubwiye ko yagombaga kubyara tariki 2 Nyakanga arategereza araheba kugeza ku ya 15 Nyakanga.
Ati: “Ni umwana wa 6 mbyaye. Ku minsi muganga yari yarampaye hiyongereyeho iriya 13, ntekereza ko inda yategereje buriya bukwe ngo ivuke kuko kubyara maze kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Ni cyo cyanshimishije kuruta ibindi byose navuga ko bishimishije byambayeho mu buzima bwanjye bwose, ari yo mpamvu. Kugira ngo aya mateka atazibagirana tumaze kubyumvikanaho n’umugabo, umwana twamwise Kagame Baraka Emile.”
Avuga ko aza gutora nta kimenyetso na kimwe cyamwerekaga ko ashobora kubyara uwo munsi, ariko bigeze nka saa tanu, agiye kwinjira mu cyumba cy’itora, yumva ibise bije ari byinshi.
Ababibonye bahise bamwinjiza mu cyumba abanza gutora hamwe n’umugabo we, mbere yo kumujyanya kwa muganga.
Ati: “Nkimara gutora, bamwe mu bari bahagarariye amatora bahise banjyana ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora kuko ari mu minota itarenga 3 uvuye aho twatoreraga. Umugabo wanjye aramperekeza, tugezeyo bahita batumaho imbangukiragutabara mu Bitaro bya Kibogora iza kuntwara. Saa cyenda nari mbyaye, nabyaye neza, umwana ameze neza cyane bari hafi kudusezerera ngo dutahe.”
Yashimiye cyane abaturanyi be, abo bari bari kumwe kuri site y’itora n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kibogora, bamusuye akibyara bakamuzanira igikoma.
We n’umugabo we Barakamfitiye Elisé w’imyaka 36, basanga umwana wabo avukanye umugisha udasanzwe akaba n’ishema kuri bo no ku muryango wabo wose.
Ati: “Kubyara tuvuye kumwitorera, n’ibyo tumukesha byinshi, ni umugisha ntabona uko mvuga. Turanezerewe cyane mu muryango pe! Dufite ibyishimo ntagereranywa.”
Barakamfitiye yaboneyeho gusabira umwana we inka yajya imukamirwa cyane ko batunzwe n’ubuhinzi buciriritse, kugira ngo uwo mwana azakomeze gukura asanga hari urwibutso rufatika ku buzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal, yabwiye Imvaho Nshya ko aya ari amateka yiyanditse kuri uyu mwana,kimwe n’abandi bose bavutse uriya munsi,ababyeyi akaba ari bo bamenya uburyo bayaha umwanya,n’uburyo bayafatamo umwana wabo.
Ati: “Ntawe bitashimisha rwose, natwe nk’ubuyobozi byadushimishije cyane.”
Yavuze ko ku cyifuzo cyo kugabirwa inka babimenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke biri mu nshingano.