Connect with us

NEWS

FPR Inkotanyi yaje imbere mu matora y’Abadepite-iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite

Published

on

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.

Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga batoye mu buryo butaziguye Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga. Komisiyo yatangaje ko Abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ashimira abayagizemo uruhare ati “Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.”

Iby’ibanze byavuye mu ibarura mu majwi mu matora y’Abadepite batorwa muri ubu buryo byerekanye ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije, PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, watowe ku majwi 5,471,104. Ibi bingana na 62.67%

Umutwe wa politiki ukurikiraho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagijwe 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

Aya majwi atangajwe nyuma y’ay’Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku kigero cya 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Philippe 0.32%.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora butangaza ko ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite rikomeje, kandi ko iyo Komisiyo izakomeza gutangaza ibyavuye mu matora.

Biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga hazatangazwa  by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, na ho ku ya 27 Nyakanga hatangazwe amajwi ya burundu.