Connect with us

NEWS

Ntimushobora kutwigisha uko tubaho-Umuvugizi wa guverinoma asubiza uwanenze amatora yo mu Rwanda

Published

on

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye Umunyamerika Kenneth Roth, wahoze ayobora umuryango Human Rights Watch (HRW), kubera amagambo yavuze anenga amatora yo mu Rwanda. Roth yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko mu gihe Paul Kagame yatsinda amatora ku majwi 99%, byaba bisebeje inzira y’amatora yo mu Rwanda.

Ubwo Abanyarwanda bari mu bikorwa by’amatora, Kenneth Roth yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko “Paul Kagame w’u Rwanda ntazi ko ‘natsinda amatora kuri 99%, azaba asebeje imigendekere y’amatora, buri wese akabona ko yashakaga kurangiza umuhango kubera ko adashobora kwemera ko haba amatora nyakuri.”

Yolande Makolo yasubije Roth ko imigendekere y’amatora y’u Rwanda ireba Abanyarwanda, atari abanyamahanga. Yamusabye kurazwa ishinga n’ibibazo byo mu gihugu cye aho kwivanga mu by’u Rwanda.

Rwandan government 'ready to absorb the thousands that will come from the  UK' | The Independent

Makolo yagize ati”Iyihe migendekere? Ni iya nde? Abantu nka Ken Roth bakwiye kumenya ko badashobora kutwigisha uko tugomba kubaho. U Rwanda ni urw’Abanyarwanda. Mu gihugu cya Ken hari ibikwiye kwitabwaho cyane. Byashoboka ko ari byo byakuraza ishinga?”

Tariki ya 24 Kamena 2024 ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Muhanga, yanenze abanyamahanga bavuga ko mu Rwanda hataba demokarasi kubera ko mu 2003, 2010 na 2017 yatsinze ku majwi hafi 100%. Yavuze ko akenshi mu bihugu byabo ubwitabire bw’amatora buba ari buke.

“Hari abatatwumva rero, batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibabwira. Biriya twavugaga mbere ngo 100%, hari abatumva ko 100% ari demokarasi. Ngo 100% ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejo bundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% ndetse n’abatoye ari nka 30% cyangwa 40% by’abagombaga gutora, iyo ni demokarasi? Gute se’?”

Paul Kagame yasobanuye ko amatora ari amahitamo y’Abanyarwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu cyabo, bityo ko abanyamahanga batagomba kwivanga mu migendekere y’amatora yo mu Rwanda. Yasabye abanyamahanga banenga amatora yo mu Rwanda kujya bareba iby’iwabo.