Connect with us

NEWS

Urwibutso ku buto bwa Perezida Paul Kagame

Published

on

Perezida Paul Kagame, umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize mu myaka isaga 60 ishize. Yavutse nk’abandi bana kuwa Gatatu tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango y’ubu, mu Rwanda rw’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria.

Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw’icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa akaba umucuruzi w’ikawa ndetse n’umwe mu batangije koperative ya Trafipro mu Rwanda.

Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n’ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n’Ababligi.

Umuryango Kagame yavukiyemo wari abakiristu Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Umuryango wa Perezida Kagame wari ufite amaraso y’ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari akomoka ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara w’Umwamikazi Rosalia Gicanda.

Perezida Kagame avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk’uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko “ntawe uhitamo aho avukira.”

Ati “Ndi uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.”

Imyaka ine ya mbere yari myiza kuri Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo 1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu bibasira Abatutsi, bakabica, kubatwikira no kubasahura.

Icyo gihe umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba.

Mu gitabo A Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n’Umunyamakuru François Soudan, Perezida Kagame yagize ati “Iyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite ishusho y’ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe n’abandi, birushaho kukujyamo cyane. Nibuka ko umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu. Ntabwo twari dutuye kure y’umuhanda.”

Umuryango wahungiye mu Mutara hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga, naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri Uganda.

Ubuzima bwo mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Perezida Kagame yibuka ko bakigera muri Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa rwagati muri Uganda mu nkambi z’impunzi.

Ubuzima bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n’ababyeyi muri Uganda, batunzwe n’inkunga z’intica ntikize zatangwaga n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR).

Ubwo yari ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu yirwanaho.

Abiganye na Perezida Kagame bavuga ko yari umunyeshuri witonda, ucisha make ariko ufite igitinyiro cya kiyobozi kandi utaihanganiraga amafuti. Iyi myitwarire yatumye agirwa n’Umuyobozi w’ishuri.

Amashuri abanza Kagame yayasoje afite amanota meza mu karere ndetse atsindira kujya mu mashuri yisumbuye kuri Ntare School, rimwe mu mashuri yari akomeye muri Uganda ari naho Perezida Yoweri Museveni yize.

Ku myaka 15, papa wa Paul Kagame yitabye Imana, bitangira kugira ingaruka ku myitwarire ye ku ishuri nkuko yabitangarije umwanditsi Stephen Kinzer mu gitabo A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It.

Muri iki gihe Paul Kagame yatangiye kurwana ku ishuri by’umwihariko kutihanganira abanya-Uganda babaga baserereza abana b’Abanyarwanda b’impunzi. Amanota ye mu ishuri nayo yatangiye kugabanyuka.

Byarushijeho kuba bibi mu 1976 ubwo yamenyaga amakuru ko inshuti ye yo mu bwana biganaga, Fred Gisa Rwigema banamenyanye guhera mu 1964, yaburiwe irengero. Iki gihe Fred yari yaragiye mu nyeshyamba za Fronasa zaharaniraga kubohora Uganda.

Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye Kagame yagikomereje kuri Old Kampala Senior Secondary School, ishuri ryari mu murwa mukuru Kampala. Ni ishuri ry’amateka kuko ryahoze ryigamo abana b’Abahinde babaga baraje kubaka imihanda ya gari ya moshi mu bice byakolonizwaga n’Abongereza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye yarawutsinzwe kubera ibyo bibazo bitandukanye yagiye ahura nabyo. Yagiye kwinginga nyina wabo wari wishoboye ngo amurihire arabyanga, birushaho kumubabaza.

Perezida Kagame yaje kumenya ko hari undi mwene wabo uba muri Uganda ujya ufasha abanyeshuri kujya kwiga Kaminuza mu Busuwisi. Yamugezeho ngo ageregeze amahirwe ariko biranga.

Perezida Kagame yabwiye Kinzer ati “Yohereje abandi bantu batatu kwigayo. Ntabwo ari uko bari bafite amanota meza ariko bari bafitanye amasano ya hafi. Wenda nanjye iyo nza gukomeza guhatiriza byari gukunda ariko njye siko nteye, sinkunda guhatiriza.”

Paul Kagame mu Rwanda bwa mbere…

Mu mwaka wa 1977, Paul Kagame yagiye mu Rwanda agiye gusura umuryango ariko by’umwihariko, agamije kurumenya no kumenya byinshi ku makuru yarubwirwagaho.

Muri icyo gihe kwinjira mu Rwanda byari byoroshye ku banyeshuri muri Uganda kuko byasabaga kwitwaza ikarita y’ishuri n’icyangombwa cyo mu karere utuyemo.

Icyakora ku mpunzi zisanzwe byo byari kuba ibindi bindi kuko bitari byemewe. Ikindi ni uko iyo Kagame aza kwinjira mu Rwanda afite ibyangombwa bigaragaza ko ari impunzi, bari gutangira kumukeka amababa.

Kagame yigeze kubwira Soudan ati “Izi mpapuro [babahaga] ntabwo zabaga zerekana ko uri impunzi. Polisi yagufataga nk’aho uri Umunya-Uganda.”

Amaze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, yafashe taxi imugeza mu mujyi wa Kigali aho yahuriye na nyirarume wari warize muri Czechoslovakia.

Muri iyo minsi yamaze i Kigali, ngo yagendaga mu masaha y’ijoro yirinda guhura n’abashinzwe umutekano bakamubaza byinshi.

Mu duce yabashije kugeramo icyo gihe ni akabari kabaga mu Kiyovu, kakundaga kugendwa n’abayobozi bakomeye mu gihugu ndetse n’abadipolomate. Aha avuga ko yahazaga kenshi, akicara akanywa ‘Fanta Orange’ yicaye wenyine, yumviriza ibiganiro abaje muri ako kabari babaga baganira, byibandaga kuri politiki mu gihugu.

Mu Rwanda bwa mbere yahamaze ibyumweru bitandatu, ahagaruka nyuma mu 1978. Kuri iyi nshuro yirinze umujyi, yibanda ku gusura ibyaro byo mu Rwanda aho kuguma mu mujyi.

Iyi minsi yose yamaze mu Rwanda, ngo yamufashije kumva neza ibibazo Abanyarwanda bari bafite na politiki ishingiye ku ivangura yari ihari.

Amata yabyaye amavuta akiva mu Rwanda, inshuti ye yo mu bwana Fred Rwigema yongera kugaragara muri Uganda nyuma y’imyaka hafi itatu yitoza n’inyeshyamba za Fronasa ibijyanye n’igisirikare.

Nyuma yo kongera guhura na Kagame, Gisa yatangiye gushakira abandi basore b’Abanyarwanda amahirwe yo kwiga ibya gisirikare ari nabwo Kagame yabonaga amahirwe yo kujya kwiga iby’ubutasi muri Tanzania. Muri Tanzania yahamaze amezi umunani.

Muri Gashyantare 1981, Paul Kagame n’abandi basore barimo Fred Rwigema, binjiye mu nyeshyamba za NRA za Yoweri Museveni. Bakomeje kurwana muri izi nyeshyamba kugeza mu 1986 ubwo NRA yatsindaga ikabohora Uganda. Muri iki gihe, 20% by’ingabo uwo mutwe wari ufite bari Abanyarwanda.

Uku gutsinda kwa NRA kwahaye imbaraga Abanyarwanda bari bari mu ngabo za Museveni, biyemeza gukoresha ubwo bunararibonye mu kubohora u Rwanda rwari rufite abategetsi bamaze kuvuga ko rwuzuye, nta wundi muntu wemerewe kurujyamo.

Mu 1987 nibwo hashinzwe FPR Inkotanyi nk’umutwe wa politiki, waje no gushinga umutwe wa gisirikare RPA. Byatwaye imyaka itatu ngo uyu mutwe ube umaze kwisuganya, utangize urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Imyaka hafi ine uru rugamba rwamaze, Maj Gen Paul Kagame ni we waruyoboye dore ko Maj Gen Fred Rwigema yatabarutse arashwe ku munsi wa Kabiri w’urugamba.

Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y’umuryango
Mu bugimbi bwe yakuze atuje cyane, ashimwa mu rungano no mu bakuze
Paul Kagame wari ufite ipeti rya Major General yari afite ikoranabuhanga rimufasha kuganira n’ingabo ziri ku rugamba rwo Kubohora Igihugu
Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y’urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n’abanyamakuru ku Mulindi w’Intwari
Major General Kagame yageze ku rugamba avuye muri Amerika aho yakurikiranaga amasomo ya Gisirikare
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989
Major General Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba
Ubwo Ingabo za RPA zageraga mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Matheus ku wa 4 Nyakanga 1994. Aho aka kambi kerekeje ni ho Perezida Kagame ari muri iyi foto
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahagaze ku Mulindi w’Intwari imbere y’ahari indake ye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Ivomo: IGIHE&Wikipedia