NEWS
NEC Yatangaje Igihe Izatangariza Ibyavuye mu Matora
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko iby’ibanze bizaba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika izabitangaza mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, mu gihe ibyavuye mu matora y’Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024, NEC yavuze ko kandi ku wa 16 Nyakanga 2024 ari na bwo hazaba amatora y’abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, n’ay’umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga.
Gahunda yo Gutangaza Ibyavuye mu Matora
NEC yavuze ko iby’ibanze bizaba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika izabitangaza mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024, izatangaza iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, mu gihe ku mugoroba w’uwo munsi izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.
Ku wa 20 Nyakanga 2024, NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Ibikorwa byo Kwiyamamaza byagenze neza
Iyi komisiyo y’amatora yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bigasozwa ku wa 13 Nyakanga 2024, byagenze neza muri rusange mu gihugu hose. Yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite cyatangiye ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024 kizakorwa mu byiciro.
Amatora mu Bihugu by’amahanga
Ku wa 14 Nyakanga 2024, hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda baba mu mahanga, ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo ku Banyarwanda baba mu mahanga.
NEC yerekanye ko ku wa 15 Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda n’ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu Rwanda.
Amategeko y’Umunsi w’Amatora
Nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga nimero 001/2019.OL ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yibukije Abanyarwanda ko bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora. Yakomeje iti, “Birabujijwe kandi kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga. Umukandida abujiwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.”
Ibyiciro by’Abatora n’Umubare w’Abazatora
Urutonde ntakuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rugaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose, bivuze ko ari 4.845.417. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ni 77.138, barimo abagabo 41.243 n’abagore 35.895.
Abakorerabushake n’Indorerezi
NEC yatangaje ko abakorerabushake barenga ibihumbi 100 boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu gufasha kugira ngo amatora agende neza ndetse biteganyijwe ko indorerezi zirenga 1100 ari zo zizaba zikurikirana uko amatora ari kugenda.