Connect with us

NEWS

RIB yataye muri yombi Umushumba mukuru w’Itorero akurikiranyweho icyaha gikomeye

Published

on

Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church, Bishop Rugamba Albert, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, ariko yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyangwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert. Yavuze ko hagikorwa iperereza.

Dr. Murangira yagize ati: “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza.”

Itorero Bethesda Holy Church ryashinzwe na Bishop Rugamba Albert riherereye ku Gisozi hafi n’agakiriro.

Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa, riteganya ko umuntu ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Aya makuru akaba ateje impaka mu bakirisito ba Bethesda Holy Church n’abandi bantu muri rusange, bitewe n’icyubahiro Bishop Rugamba Albert yari afite nk’umushumba mukuru w’iri torero. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo.