NEWS
Mpayimana yahishuye impamvu ari ’Umukandida w’amafi’
Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yasezeranyije abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba ko naramuka atorewe kuyobora Igihugu azashyiraho umushahara ku bayobozi b’imidugudu no kongera umusaruro w’amafi mu gihugu.
Yavuze ko azafasha kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bari mu mahanga no kuzahuza Minisiteri zimwe na zimwe.
Yateguye kandi gahunda yo kuvugurura Ambasade z’u Rwanda kugira ngo zihuza Abanyarwanda mu mahanga.
Mpayimana kandi yibanze ku guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ndetse no kongera imirimo ifitanye isano n’ubworozi bw’amafi, yemeza ko azashyiraho gahunda zitandukanye n’izisanzwe mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubumwe bw’Abanyarwanda no kongera umusaruro w’amafi mu gihugu.