NEWS
Abasirikare 196 Birukanwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF)
Nk’uko byemezwa n’Igazeti ya Leta y’u Rwanda n° Idasanzwe yo ku wa 03 Nyakanga 2024, abasirikare 196 barimo ba Sous-Ofisiye ndetse n’abato birukanwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Muri iyi gazeti hagaragaramo amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga.
Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri: icy’abirukanwe ku wa 14 Ukwakira 2016 n’abirukanwe ku wa 06 Kamena 2024 nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iyo tariki. Abirukanwe barimo Segeant-Major umwe, Senior Sergeant umwe, abafite ipeti rya Sergeant 20, ba Caporal 58 na ba Private 116.
Ingingo ya 32 y’itegeko n° 64/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga Ingabo z’u Rwanda ivuga ko umusirikare ashobora kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire, hakurikijwe amategeko abigenga.
Iki gikorwa kije mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa amategeko n’amahame agenga imyitwarire mu ngabo z’u Rwanda, hagamijwe kubungabunga icyubahiro n’ubunyamwuga bwa RDF.