NEWS
Perezida wa Kenya, William Ruto, Yatangaje Ingamba Zikomeye mu Kugabanya Umutwaro w’Amafaranga ku Gihugu
Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yafashe icyemezo gikomeye cyo gukuraho amafaranga yagenerwaga abagore b’abayobozi bakuru barimo umugore w’Umukuru w’Igihugu, uwa Visi Perezida n’uwa Minisitiri w’Intebe. Ibi ni mu rwego rwo kugabanya umutwaro w’amadeni igihugu gifite ava mu mahanga.
Icyemezo cya Perezida Ruto cyafashwe nyuma yo kwanga gusinya ku itegeko ryari riteganyijwe kuzamura umusoro mu ngengo y’imari ya Leta ya 2024/2025, riteganya ko hiyongeraho miliyari 2.7 z’amadolari ya Amerika (miliyari 346 Ksh) buri mwaka. Ruto yasobanuye ko kudasinya kuri iri tegeko bizatuma igihugu gikomeza gukenera amadeni kugira ngo kiyifashishe mu kuzuriza amafaranga yateganyijwe mu ngengo y’imari.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’icyuho, Perezida Ruto yatangaje ko yagabanyije miliyari 177 Ksh mu ngengo y’imari ya 2024/2025. Yasobanuye kandi ko Kenya izakenera irindi deni rya miliyari 169 Ksh.
Mu zindi ngamba zafashwe harimo gusesa ibigo 47 bifite inshingano zidahoraho, gukuraho inzego za Leta ingengo y’imari y’ibanga zirimo n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, no kugabanya umubare w’abajyanama ku gipimo cya 50%. Amafaranga yari yaragenewe kuvugurura inyubako za Leta yagabanyijwe ku gipimo cya 50%, kugura imodoka nshya za Leta bisubikwa umwaka keretse iz’inzego z’umutekano, kandi imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru iba 60 ikaba itagomba kurenza.
Perezida Ruto yaciye ingendo zitari ngombwa ku bayobozi bose bo muri Kenya, asesa icyemezo cyo gushyiraho abanyamabanga bakuru ba Leta 50 yari yaragennye mu mwaka ushize. Izi ngamba zigamije kugabanya amafaranga Leta isohora, mu rwego rwo kugabanya amadeni no gukomeza gucunga neza umutungo w’igihugu.
Ibi byemezo bya Perezida Ruto bigamije kugabanya umutwaro w’amafaranga igihugu gifite, bikaba bishimangira umuhate we wo guhangana n’ikibazo cy’amadeni ava mu mahanga no guteza imbere ubukungu bw’igihugu mu buryo burambye.