NEWS
Abanya-Bugesera ba bukereye kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi uko kwiyamamaza byagenze (Amafoto)
Rwandanews24 iguhaye ikaze kuri Site ya Kindama mu Karere ka Bugesera aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wawo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
UKO KWIYAMAMAZA PAUL KAGAME I BUGESERA BIRI KUGENDA:
12:58 Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gushyira igihugu cyabo imbere
Ati “Twebwe n’urungano rwanjye […] twagize amahirwe yo kuba FPR. Ntabwo ari ziriya nyuguti gusa, FPR ni Politiki.
Ntabwo twabipfusha ubusa cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, twifuza kubarera muri iyo politiki ya FPR yo gukotana, gukotanira umutekano n’amajyambere y’igihugu cyacu.
Mujye mwibaza, umuntu ni nk’undi. Haba hano mu Rwanda, mu baturanyi, i Burayi, amahanga ari ateye imbere cyane. Bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka. Ni yo mpamvu tubabwira, mukwiriye gutinyuka mukareba umuntu mu maso , mukamubwira ko ‘atari Imana yanyu’. Ntabwo aribo Mana. Iyo ni yo ntego, niyo politiki ya FPR, politiki y’Inkotanyi. Nibwo mugera ku buzima mwifuza kugeraho. Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka, ntabwo ikizamubaho azacyishimira.
Hari na bariya bakoresha bamwe muri twe, bakabagira ibitangaza: Barabashuka. Buriya bazarinda basaza, bashiremo umwuka ntacyo bagezeho ari ibikoresho gusa. Twe rero turebe igihugu cyacu, twirebe, turebane tumenyane. Tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe, bikwiriye kugera no ku wundi, kuri twese no ku gihugu cyose bityo tugatera imbere, iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo usibye kubana na bo neza.
Ariko iyo ushaka amahoro witegura no kuyarinda, twe twiteguye kuyarinda kandi ni mwe duheraho.
Turangije iby’umutekano, igikurikiraho cya ngombwa ni politiki nziza itagira uwo isiga inyuma mu gikorwa gikuru dushyize imbere cy’amajyambere. Abantu ntibaganye umuhanda, amashuri, ubuzima ngo baganye ifunguro […] ibyo bikwiriye kuba amateka dusiga inyuma mu gihugu cyacu. Iyi ni yo nzira turimo.
Icyo turimo ubu, kiraganisha ku bikorwa bya tariki 15 Nyakanga, kugira ngo mu buryo bwa demokarasi nk’Abanyarwanda, twongere duhitemo uko dukomeza iyo nzira. Nimuntora, muzaba mutoye FPR.”
– Perezida Kagame yasobanuye impamvu yagiye gutura mu Bugesera
12:55 Mu ijambo rye, Umukandida wa FPR Inkotanyi yagarutse ku mpamvu yatuye muri Aka Karere ka Bugesera yiyamamarijemo.
Ati “Turi abaturanyi ariko reka mbaze nsubize ibyasabwe na Knowless. Nuko yavuze mbere yanjye naho nanjye nari mbifite, ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama, ndetse twebwe kubera imyaka yacu n’aho tugeze, buri gihe kigira ibyacu. Akantu twatangiye kukabona kera mbere. Hanyuma abantu iyo bataramye barishima ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzabagabira rero.
Icyatumye ntura mu Bugesera nkaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva kera gituruka ahantu habiri: Hano mu Rwanda ubwaho ariko no mu baturanyi. Yavuze ko ni Umugesera babaga bavuze iki? Ni nk’igitutsi kijyanye n’uko natwe twitutakaga. Aha mu Bugesera uko hari hateye, bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za TseTse bakarwara, bagapafa. Hari abantu mu Rwanda bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na TseTse.
Icyatumye mpatura n’icyatumye hubakwa ibi n’ibindi biracyaza. Impamvu yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose, nta hantu ho gucira abantu.
Nta muntu n’umwe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe. Njye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu, reka mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakanya, kubirwanya.
Ari hagati yacu tubane neza, hagati yacu n’abaturanyi tubane neza, hanyuma twe twikorere ibyacu bitureba. Dukore ibyacu by’amajyambere. Ari Umunya-Bugesera, uturuka mu kandi karere bagire ubuzima bumwe, bagire amajyambere amwe, bagire umutekano umwe, twese nk’Abanyarwanda tube kimwe, dutere imbere.
Paul Kagame yageze kuri Site ya Kindama
11:41 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze mu Bugesera aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ibyagezweho mu Karere ka Bugesera mu myaka irindwi ishize
Ibikorwaremezo:
- Imihanda yubatswe n’iyaguwe:
- Umuhanda Kagasa-Batima: Kilometero 10, warangiye ku wa 10 Kamena 2018, utwaye ingengo y’imari ya 9.260.000.000 Frw.
- Umuhanda Arrête-Ntarama: Kilometero 2,8.
- Umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro: Kilometero 66 waguwe ukajyamo kaburimbo, utwaye ingengo y’imari irenga miliyari 40,7 Frw.
- Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera: Umushinga watangiye mu 2019 ukarangira mu 2021, utwaye amadolari ya Amerika arenga miliyoni 53,9.
Amashanyarazi:
- Uruganda rwa Rusumo: Hagamijwe kongera ingufu z’amashanyarazi.
- Imiyoboro y’amashanyarazi:
- Hubatswe imiyoboro ya LV ingana na kilometero 111.03 mu mirenge ya Rweru, Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Nyarugenge, Shyara na Gashora.
- Ibi byatumye ingo zari zifite amashanyarazi mu 2017 zikuba inshuro eshatu mu 2023.
Amazi:
- Hatanzwe amazi meza mu mirenge itandukanye, bifasha mu kugabanya indwara ziterwa n’amazi mabi no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Imiturire:
- Hubatswe imidugudu y’icyitegererezo no kuvana abantu mu manegeka, bituma abaturage babaho neza kandi mu mutekano.
Ubuhinzi n’Ubworozi:
- Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hakoreshejwe ikoranabuhanga, kongera umusaruro no guteza imbere urwego rw’ubucuruzi.
Ubucuruzi n’Ubuhahirane:
- Imihanda n’ibindi bikorwa remezo byoroshya ubucuruzi n’imigenderanire hagati ya Bugesera n’uturere duturanye.
Ubuzima:
- Hubatswe ibigo nderabuzima n’amavuriro, gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage.
Uburezi:
- Kwagura no kubaka amashuri mashya, kongera abarimu no guteza imbere ireme ry’uburezi.
Imiyoborere myiza:
- Gushyira mu bikorwa gahunda za leta zigamije iterambere ry’abaturage n’akarere muri rusange.
Ubutabera:
- Gukemura amakimbirane n’ubutabera bwegerejwe abaturage binyuze mu nkiko z’ibanze n’utugari.
Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Bugesera kagaragaje iterambere rigaragara mu nzego zose z’ubuzima, by’umwihariko mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri buri karere Umukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo, abahatuye babaga bafite umwihariko bateguranye ibintu byabo.
I Bugesera, kuri Site ya Kindama bahashyize indege isize amarangi ari mu mabara y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Muri aka karere ni ho hari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizaba kiruta ibindi mu Rwanda kizuzura mu 2026.
Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Bugesera kageze ku bikorwa by’ingenzi by’iterambere mu nzego zitandukanye harimo ibikorwaremezo, amashanyarazi, amazi, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, imibereho myiza, ubuzima, uburezi, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, aritezwe n’ibihumbi byinshi by’abaturage mu karere ka Bugesera, kuri Site ya Kindama. Iki ni igikorwa cyo kwiyamamaza muri gahunda ye yo gushaka kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Uyu munsi wa 10 w’iyamamaza rye kuva tariki ya 22 Kamena, Kagame amaze kugera mu turere twinshi turimo Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, na Kirehe. Abaturage mu karere ka Bugesera bategereje kwakira Kagame bakazindukira aho azageza imigabo n’imigambi y’umuryango wa FPR Inkotanyi, agamije gukomeza iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda.
Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Bugesera
Aho giherereye:
- Akarere ka Bugesera ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba mu Rwanda.
Imibare y’Abaturage:
- Ibarura Rusange ry’Abaturage ryakozwe muri Kanama 2022 ryagaragaje ko gatuwe n’abaturage 551,103.
- Abanyamahanga muri aka karere bangana na 0.7%, bikaba biganjemo urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 (59.3%) mu gihe abari hejuru y’imyaka 60 ari 5.6%.
Imirenge:
- Akarere ka Bugesera kagizwe n’imirenge 15.
- Imirenge ituwe cyane ni Nyamata ifite abagera ku 81,480 na Mayange ifite abagera ku 54,084.
Uburinganire:
- Abagore bangana na 50.7% by’abatuye aka karere.
Imibereho y’Abaturage:
- Abafite akazi gahoraho ni 47.2%, biganjemo abatuye mu mijyi (50.1%) n’abatuye icyaro (45.3%).
- Urubyiruko rufite akazi ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rungana na 42.2%, aho higanjemo ab’igitsina gabo ku rugero rwa 49.1% mu gihe abakobwa ari 35.7%.
Ubuso n’Ubucucike:
- Bugesera iri ku buso bwa kilometero kare 1294, ifite ubucucike bw’abaturage 450 kuri kilometero kare imwe.
Ubuhinzi n’Ubukungu:
- Abaturage biganjemo abakora ubuhinzi, uburobyi, ubwubatsi, ubukanishi, ubucukuzi, gutwara ibinyabiziga, abakozi bo mu nganda, abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera.
Iterambere:
- Ku wa 9 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
- Mu 2017, Paul Kagame yavuze ko Bugesera ari urugero kuri byinshi byerekeye ubudasa bw’u Rwanda.
Akarere ka Bugesera kagaragaza iterambere rikomeye mu bikorwa remezo no mu mibereho y’abaturage, kikaba gifite umwihariko mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubukungu.
AMAFOTO:IGIHE