NEWS
Bukavu: Amazu arenga 100 yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Mu karere ka Nyalukemba mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inkongi y’umuriro yibasiye amazu arenga 100 ku wa Gatatu, tariki ya 03 Nyakanga 2024. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ku ikubitiro, amazu agera kuri 30 ari yo yabanje gufatwa n’inkongi, hanyuma uwo muriro ugenda ukongeza andi mazu kugeza arenze 100.
Umuyobozi w’akarere ka Nyalukemba yatangaje ko kugeza ubu, nta muntu uramenyekana ko yahitanywe n’iyi nkongi, uretse amazu yahiye. Intandaro y’iyi nkongi ngo ni umwana wari utetse ifiriti, maze umuriro ugafata inzu imwe ikongeza izindi.
Mu masaha make nyuma y’iyo nkongi ya mbere, andi mazu agera kuri 20 yafashwe n’inkongi y’umuriro uturutse kuri metero 50 uvuye aho habereye inkongi ya mbere. Sosiyete sivile muri Bukavu yagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’inkongi z’imiriro muri ako karere, isaba abashinzwe kuzimya umuriro kuba maso no gutabara ku gihe.
Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo nabwo cyibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho abaturage babuze ubutabazi bwihuse bagatangira kwirwanaho bazimya. Icyo gihe, icyateye iyo nkongi nticyamenyekanye.
Izi nkongi z’imiriro zikomeje kwibasira abaturage ba Bukavu zikangiza byinshi ndetse zinashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Hari ingamba zikenewe mu rwego rwo gukumira izi mpanuka, harimo kongera ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi bo kuzimya umuriro, ndetse no gutanga ubumenyi ku baturage ku bijyanye no kwirinda inkongi z’imiriro.