Connect with us

NEWS

“Agaciro kari muri twe nta n’umwe wakatwambura” – Perezida Kagame uko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora byagenze (Amafoto)

Published

on

U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 rwibohoye mu birori by’imbonekarimwe byabereye kuri Stade Amahoro ivuguruye byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye batangiye kugera ahabereye iki gikorwa Saa Kumi n’imwe z’igitondo.

Muri iyi myaka 30 ishize, Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa byinshi by’ubushakashatsi kandi bitandukanye byateza imbere imibereho myiza y’abaturage. Hano ni iyi nkuru ikoresheje iyo mirongo y’abantu bajejwe n’ibikorwa by’Ingabo:

Ingabo z’u Rwanda zashyizeho amashanyarazi kuri 107,563. Zikubiyemo amashuri yubatswe 32, abagejejweho amazi meza ni 80,536, abahawe serivisi z’ubuvuzi ni 651,973, n’abatishoboye n’abarokotse Jenoside bacumbikiwe ni 88,925.

Ibyumba by’amashuri byubatswe n’ibyasanwe ni 1,380, abagejejwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ni 1,173,455, naho imidugudu y’icyitegererezo yubatswe ni 84.

12:30: Perezida Kagame yageneye ubutumwa bwihariye urubyiruko

“Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Byari ngombwa kubisubiramo, kwibohora nyako, bitangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

 Agaciro kari muri twe nta n’umwe wakatwambura – Perezida Kagame

“Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe. Nta muntu n’umwe, nta na kimwe gishobora kukatwambura. Intsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu, yari ukubaka igihugu aho buri umwe muri twe agira agaciro kandi umuturage agahora ku isonga mu bikorwa bya Guverinoma. Nubwo Abanyarwanda bateye intambwe ifatika kuri iyo ntego, tugomba guhora turi maso.”

 U Rwanda ruzahora rutekanye uko byagenda kose – Perezida Kagame

“Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose. Umwihariko w’u Rwanda ugira agaciro umunsi ku wundi, twarenze imiziro iyo ariyo yose n’indi myumvire n’ishusho umunyarwanda yari azwiho.”

 Kwibohora ni amahitamo – Perezida Kagame

“Kwibohora ntabwo bishobora guhatirwa abantu ku ngufu cyangwa se bashyizwemo ubwoba. Gushingira ku mahitamo akorwa na buri muturage.”

12:25: Perezida Kagame yavuze ko igisubizo kiboneye ku bikorwa ibyo aribyo byose by’ubutabazi, “ari ugukemura ibibazo muzi” bishingiye kuri politiki.

Ati “Ibikorwa by’ubutabazi, ntabwo byasimbura ibisubizo bya politiki. Iyo tudahindura iyo mikorere hano mu Rwanda, mu by’ukuri igihugu cyacu kiba kikiri mu maboko y’Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro.”

Tuzi agaciro k’amahoro – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu, umutekano w’igihugu cyacu, ushingiye ku kurinda aho kuba gutera. Tugira icyo dukora iyo gusa ibyago bitwegereye, dushyira imbere ibikorwa bigamije gukorera hamwe.

U Rwanda ruharanira amahoro ku bwacu no ku bandi mu karere. Tuzi agaciro k’amahoro nk’uko abandi babizi, ndetse rimwe na rimwe dushobora kuba tukazi kurusha abandi. Ahakenewe ibikorwa by’ubutabazi, u Rwanda ntiruzahabura.”

12:10: Perezida Kagame yavuze ko mu bushakashatsi bukorwa buri gihe, inzego z’umutekano zihora zishimwa n’abaturage, kandi ko ibyo biba mu buryo butari impanuka. Yavuze ko nyuma ya Jenoside, inzego z’umutekano zabaye hafi abaturage, zibafata kimwe.

Ati “N’uyu munsi, bari hafi y’abaturage, bagashyira imbaraga mu mishinga ifitiye runini iterambere, nk’ibikorwa remezo na serivisi z’ubuzima. Iki gihango cy’icyizere, ni umusingi ukomeye igihugu cyacu cyashingiyeho cyiyubaka.”

“Stade Amahoro mu myaka 30 ishize yari inzu y’ubuhungiro”

Perezida Kagame yavuze ko “Abanyarwanda uyu munsi, tubayeho neza kandi turakomeye kurusha ikindi gihe”. Yavuze ko mu myaka 30 ishize, Stade Amahoro yakoreshwaga nk’ubuhungiro bw’abantu bari mu bice bitandukanye biyegereye.

Ati “Abanyarwanda bayihungiragamo bashaka umutekano. Kandi benshi baraharokokeye bigizwemo uruhare n’Ingabo za RPA. Ni ibikorwa byakozwe hose mu gihugu. Ku wa 04 Nyakanga, dushimira ababohoye u Rwanda, tukibuka kandi n’abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’umutekano.”

12:00: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye ibi birori. Atangiye ashimira abitabiriye uyu muhango, avuga ko kuba uyu muhango wabereye muri Stade Amahoro, ari ikimenyetso cy’ibikomeje kugerwaho.

Ati “ Mpereye no kuri aha turi, ni kimwe mu bigaragaza uko tugenda twiyubaka, twubaka igihugu cyacu.”

Image

Kurikira uko ibi birori biri kugenda 

11:10: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiranywe urugwiro rudasanzwe muri Stade Amahoro.

10:10 Ingabo zishinzwe akarasisi zimaze kwinjira muri Stade Amahoro zikurikirwa n’Ingabo zishinzwe imyitwarire myiza zizwi nka Military Police, zinjije Ibendera ry’Igihugu mu cyubahiro.

10:00: Stade Amahoro yamaze kuzura mu mpande zayo zose, aho Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bitabiriye ibi birori.

Image

Image

Image

Imbarutso y’urugamba rwo kubohora u Rwanda igaragazwa n’inkomoko y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, washinzwe mu 1987 n’abanyarwanda bari barahejejwe mu buhungiro mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi. Izi mpunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959. Zifuzaga gusubira mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage. Ibyo byashoboraga gukorwa binyuze mu nzira za politiki cyangwa ingufu za gisirikare.

Mu myaka myinshi, impunzi zagerageje kenshi gusaba gusubira mu gihugu ariko Guverinoma ebyiri zakurikiranye, iya Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvenal Habyarimana (1973-1994), zakomeje kwanga. Guverinoma ya Habyarimana yashimangiye ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho kuzituza, ikanasaba impunzi gushaka ubwenegihugu mu bihugu byari byarazihaye ubuhunzi.

Mu 1987, impunzi zashinze FPR Inkotanyi nk’umuryango wagombaga kuzifasha kugera ku mugambi wazo wo gusubira mu gihugu, byaba na ngombwa zikoresha ingufu za gisirikare. Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwiyemeje guhuriza hamwe impunzi aho zari ziri hose, gukusanya inkunga no kwiga ku buryo bwo gushaka ubufasha mu miryango mpuzamahanga.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mugambi, hashyizweho RPA (Rwanda Patriotic Army), umutwe wa gisirikare wari ugizwe n’abana b’impunzi. Abanyarwanda bari mu gisirikare cya Uganda, NRA (National Resistance Army), batangiye kuva mu mitwe y’ingabo babarizwagamo, bitegura urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare cyaje gufatwa nyuma y’igihe kinini ubusabe bw’impunzi bwanga kwemewa n’ubuyobozi bwa Habyarimana. Ku wa 1 Ukwakira 1990, RPA yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, itera ikirenga mu gihugu ivuye mu gihugu cya Uganda. Urwo rugamba rwari rugamije guca ubutegetsi bwa Habyarimana no guharanira uburenganzira bw’impunzi zo gusubira mu gihugu cyazo. Urugamba rwageze ku ntego yo kubohora igihugu mu 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. FPR Inkotanyi yahise ifata ubuyobozi bw’igihugu, itangira urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya rwubahiriza uburenganzira bwa buri wese, ruca amacakubiri kandi ruteye imbere mu nzego zitandukanye.