Connect with us

NEWS

Uwatakambiye Perezida Kagame yatsinzwe ubujurire mu Rukiko Rukuru

Published

on

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko ubujurire bwa Uwajamahoro Nadine, wareze ibitaro bya La Croix du Sud kuba byaramurangaranye ubwo yajyaga kubyara bikamuviramo kubyara umwana ufite ubumuga, budafite ishingiro.

Iki kibazo cya Uwajamahoro cyamenyekanye ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Rwanda Day muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro za 2024. Icyo gihe, Uwajamahoro yagaragaje ko yahuye n’ikibazo ubwo yari agiye kubyara, ko ibitaro bya La Croix du Sud byamurangaranye bigatuma umwana avukana ubumuga. Yavuze ko yareze ibyo bitaro mu rukiko ariko agatsindwa, noneho akajuririra Urukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwemeje ko nta burangare ibitaro bya La Croix du Sud byagize bufitanye isano n’uburwayi umwana wa Uwajamahoro afite. Mu iburanisha riheruka, ibitaro bya La Croix du Sud byakomeje kutemeranya na Uwajamahoro ku birego abirega, byerekana ko yabyaye neza kandi umwana avuka nta kibazo afite.

Uwajamahoro yahamije ko mu mavuriro yose yanyuzemo umwana yari muzima mu nda, ariko ngo yatinze mu matako akabura umwuka mwiza (oxygen) ari na byo byamuviriyemo kugira ubumuga. Avuga ko umwana akivuka yamaze iminota 20 atararira, abaganga bamubeshya ko yavukanye imbeho, ndetse uruhu rwe ruhindura ibara kubera kubura oxygen bituma bamucanira itara.

Raporo y’abaganga yatanzwe mu rukiko yari yagaragaje ko nta cyemeza ko uburwayi uwo mwana afite bwaturutse ku burangare bw’ibitaro bya La Croix du Sud.

Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024, rwemeza ko ubujurire bwa Uwajamahoro budafite ishingiro kandi ko nta burangare ibitaro bya La Croix du Sud byagize bufitanye isano n’uburwayi bw’umwana we.

Urukiko rwategetse ko Uwajamahoro yishyura ibitaro bya La Croix du Sud indishyi z’amafaranga y’igihembo cya avoka angana n’ibihumbi 750 Frw, agizwe n’ibihumbi 500 Frw yagenewe urwego rwa mbere mu Rukiko Rwisumbuye na 250,000 Frw yagenwe ku rwego rw’ubujurire mu Rukiko Rukuru. Urukiko kandi rwategetse ko 40,000 Frw Uwajamahoro yatanzeho ingwate aheze mu isanduku ya Leta kuko ubujurire bwe bwahawe ishingiro.