Connect with us

NEWS

Perezida Biden akomeje kwitwara nabi mu kiganiro mpaka yakomoje ku kibyihishe inyuma

Published

on

Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka aheruka bituruka ku munaniro yatewe n’ingendo ebyiri ku isi mbere y’icyo kiganiro. Yagize ati: “Ntabwo numviye abakozi banjye… nuko habura gato ngo nsinzirire ku rubuga [rw’ikiganiro mpaka].” Biden, w’imyaka 81, yari avuye mu rugendo ku itariki ya 15 Kamena, hafi ibyumweru bibiri mbere y’ikiganiro mpaka cyo ku itariki ya 27 Kamena.

Ibi byatumye mu ishyaka ry’Abademokarate haza impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe mbere y’amatora yo mu Gushyingo uyu mwaka. Depite Lloyd Doggett wo muri Texas yabaye umudemokarate wa mbere usabye Biden kureka kwiyamamaza nyuma y’icyo kiganiro mpaka. Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Doggett yavuze ati: “Nizeye ko azafata icyemezo kibabaje ndetse kigoye cyo kuvamo [mu kwiyamamaza].”

Perezida Biden yanasabye imbabazi ku kuntu yitwaye muri icyo kiganiro mpaka, anavuga ko ari “ingenzi cyane” ko atsindira manda ya kabiri. Biden yakoze ingendo ebyiri zitandukanye i Burayi mu byumweru bibiri mu kwezi gushize, harimo uruzinduko mu Butaliyani ku itariki ya 15 Kamena. Abategetsi bo mu biro bya perezida bavuze ko Biden yari arwaye ibicurane kuri uwo munsi w’ikiganiro mpaka, ariko ku wa kabiri Perezida Biden ntiyigeze avuga ibicurane. Mbere yaho, umuvugizi wa White House yavuze ko nta miti y’ibicurane Biden yafashe muri icyo kiganiro mpaka.

Ikinyamakuru the New York Times cyatangaje ko Biden yatangiraga akazi saa tanu z’amanywa buri munsi muri Camp David, aho yamaraga iminsi itandatu yitegura ikiganiro mpaka na Trump. Imyaka ya Biden imaze igihe igarukwaho cyane mu matora yimirije, aho benshi mu batorewe bavuga ko ashaje cyane kuburyo atatanga umusaruro mu mirimo ye.

Depite Doggett, mu itangazo rye, yagize ati: “Aho kongerera icyizere abatora, Perezida yananiwe gushyikira neza ibikorwa byinshi yagezeho no gushyira ku karubanda ibinyoma byinshi bya Trump.” Yavuze ko ibintu bishobora kwangirika mu gihe Biden yaba atsinzwe na Trump bitewe n’ubwoba bujyanye n’imyaka ye. Doggett yemeza ko Biden afashe icyemezo cyo kutiyamamaza, byashishikariza igisekuru gishya cy’abategetsi kugira uruhare mu bikorwa bya demokarasi.