Connect with us

NEWS

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara lisiti y’abemerewe gutora biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho abagera kuri 42% ari urubyiruko

Published

on

Ni mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.

Iyo lisiti ntakuka y’abemerewe gutora yashyizwe ahagaragara na NEC, tariki ya 30 Kamena 2024, aho igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 9 ari bo bazatora.

Muri abo NEC igaragaza ko 42% byabo ari urubyiruko bangana na miliyoni ya 3.7. Ni mu gihe ab’igitsina gore ari 53%.

Binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, NEC yashyizeho sisitemu yiswe ‘Rwanda Election Management Information System’, uburyo bworoshye bufasha abiyandikishije kuri lisiti y’itora kureba amakuru y’umwirondoro wabo, bakaba bakikosoza cyangwa bakiyimura kuri lisiti bahindura aho bazatorera bakoresheje telefoni zabo cyangwa mudasobwa.

Mu Mujyi wa Kigali, habarurwa miliyoni 1.1 y’abaturage biyandikishije kuri lisiti y’itora, muri bo urubyiruko 470.043 bangana na 40% by’abazatora mu Mujyi wa Kigali, mu gihe 48% ari ab’igitsina gore.

Ni lisiti y’itora kandi yerekana ko miliyoni 2.055 by’abazatora ari abo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo urubyiruko rungana na 43% n’ab’igitsina gore 55%.

Urubyiruko rungana na 45%, ni ukuvuga miliyoni 2.038 rw’abazatora ni abo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho abagore bo bangana na 55% by’abazatora muri iyo Ntara.

Miliyoni 1.4 by’abazatora ni abo mu Ntara y’Amajyaruguru bafite urubyiruko rungana na 44% by’abazatora bose, mu gihe ab’igitsina gore ari 54% by’abazatora bo muri iyo Ntara.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, urubyiruko ruzatora ni 37% by’abazatora bose, bangana na miliyoni 2.2 mu gihe, 54% byabo ari ab’igitsina gore.

Ababa hanze y’u Rwanda bazatora basaga 77.000

Abanyarwanda bemerewe gutora baba hanze y’u Rwanda, urubyiruko rwihariye 22% byabo, mu gihe ab’igitsina gore ari 47% by’abazatora bose bangana na 77.138.

NEC itangaza ko irimo gukorana n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ibikoresho bizifashishwa mu matora bibashe ku bageraho, bikaba birimo kugezwa kuri site z’itora mu bihugu bitandukanye bazatoreramo.

Ni gahunda irimo kugirwamo uruhare na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFETT) harebwa niba ibikoresho byose bikenewe bizahagera ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yabwiye itangazamakuru ko mu gihe NEC yamaze gushyira hanze lisiti ntakuka y’amemerewe gutora kandi idashobora guhinduka.

Munyaneza yashimangiye ko ubu buryo bwo kuba habaho guhindura imibare y’abari kuri lisiti y’itora bwahagaritswe.

Ibikorwa byo kwitegura amatora birarimbanyije, aho kuva tariki ya 22 Kamena 2024, hatangiye kwiyamamaza ku bakandida Perezida n’abakandida depite batanzwe n’imitwe ya politiki ndetse n’abigenga, bikazarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Tariki ya 15 Abanyarwanda baba mu gihugu imbere bazazindukira mu matora, tariki ya 14 hazatora ababa hanze y’Igihugu, mu gihe tariki ya 16 hazaba amatora y’ibiciro byihariye (abadepite bahagarariye, urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga).

NEC itangaza ko mu matora ya 2017, abari biyandikishije kuri lisiti y’itora bari miliyoni 6.8, batoye mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe mu matora y’Abadepite yabaye mu 2018, hatoye abangana na miliyoni 8.1.