NEWS
Huye: Bahaye Perezida Kagame icyizere cyo kongera gutorwa {UKO KWIYAMAMAZA BYAGENZE}
Rwandanews24 iguhaye ikaze kuri Site ya Huye aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I HUYE BIRI KUGENDA:
Ubuhamya bw’uko Perezida Kagame yasuye Kaminuza y’u Rwanda mu 1978
Perezida Kagame yavuze ko abatuye muri Huye bafitanye igihango gikomeye kuko uwo mujyi yawusuye inshuro zirenga eshatu ubwo yari akiri mu buhunzi kubera politiki mbi yari mu Rwanda.
Ati “Iyi Kaminuza nayisuye mu 1978. Hari abantu bigagayo twari tuziranye. Naje naseseye kuko nari impunzi. Nahaje nk’inshuro eshatu. Stade iri hano hafi, njyayo no kureba umupira. Umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura antwara ku mupira. Mukura VC na Panthère Noire barakinaga icyo gihe ariko nkajya mbona abantu barandeba nko kuvuga ngo ‘ariko aka kantu ntabwo ari ak’inaha’.
Umukino ugiye kurangira iyo nshuti yari yanzanye yagize iti ‘reka tuve aha, ibikurikiraho iyo Panthère batsinzwe, abantu barakubitwa. Turagenda hasigaye nk’iminota nk’icumi.
Murumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko twari bamwe twari dukwiriye kuba tunamanyena ariko kubera impamvu ntavuze, twari hanze. Ntabwo bizongera k’uwo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu gikemurwa namwe, nanjye twari kumwe.Abenshi hano nubwo bari bataravuka twari kumwe, kuko aho muvukiye turi kumwe, mu nzira imwe kubera mwebwe.
Gutora FPR rero n’umukandida nicyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire. Iyi politiki yamaze kujya ku ruhande, iba poilitiki y’ubumwe tukakira n’abandi aho bava hose. Amajyambere arihuta, umutekano bishingiraho tugomba kuwitaho ugakomera kugira ngo hatazagira igihungabanya iyi polikiti n’ayo majyambere.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko yizeye kongera gutorwa tariki 15 Nyakanga, kandi agaragaza ko yizeye ubufasha bw’abaturage kugira ngo u Rwanda rukomeze iterambere.
Ati “Igituma mbyemera, ni uko ibyo muzantorera ni namwe muzabikora. Akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafanya urugendo rwiyubaka, rwubaka igihugu cyacu, amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise.”
Yihanganishije abaguye mu mpanuka bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI.
Hari abahasize ubuzima mu gihe abandi bakomeretse, bajyanwa ku bitaro.
Ubwo yasozaga ijambo, Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.
Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.
Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”
11:40 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ni we wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.
Yihereyeho, yavuze uburyo yungukiye ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Musafiri yavuze ko mu mwaka wa 1999 aribwo yinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda, uwo mwaka akaba aribwo iyo kaminuza yari yinjiyemo abanyeshuri benshi dore ko icyo gihe bari 1200.
Dr Musafiri yavuze ko byari bigoye kuri we na bagenzi be kuko amacumbi yari make muri Kaminuza, bituma bamwe biba ngombwa ko babana ari nka bane mu cyumba.
Yavuze ko ubwo buzima yaje kubuvamo akaba mwalimu muri kaminuza, kugeza abaye Minisitiri.
Yibukije abatuye mu Majyepfo ibikorwaremezo byubatswe mu myaka irindwi ishize, ibikorwa biteza imbere imibereho myiza n’ibindi.
Yasoje asaba abatuye Intara y’Amajyepfo kuzagaragaza urukundo bakunda Perezida Kagame, binyuze mu matora ya tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Abantu bo mu Ntara y’Amajyepfo bavukana amashuri atandatu yisumbuye, bumva vuba, urubanza rwo ku wa 15 Nyakanga ni urucabana.”
PEREZIDA KAGAME YAGEZE I HUYE
11:10 Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI ageze i Huye aho yakiriwe n’ibihumbi bisaga 300 by’abatuye ako karere n’utundi turere bahana imbibi. Ni ku munsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamaza.
Kwizera Anitha, uturuka mu Kagali ka Muyogoro mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, yagaragaje ko yishimiye imihanda, amashuri, n’amavuriro byubatswe mu Karere ka Huye ndetse no mu bindi bice byegereye. Ibi ni bimwe mu byatumye ajya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Kwizera, w’imyaka 23, yashimye cyane umuhanda uva Huye ugana Nyaruguru, avuga ko byatumye urugendo ruba rwiza kandi rugatungana. Yongeyeho ko amashuri meza hamwe na gahunda yo gufasha abana kubona ifunguro ku ishuri bifasha kugabanya kuva mu mashuri kw’abana no kubafasha kwiga neza.
Yasabye Perezida Kagame gukomeza gahunda yatangiye, cyane cyane mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo gutera imbere.
10:30 Abafana ba Rayon Sports bakereye kwamamaza Paul Kagame
Abaturage baturutse mu Karere ka Gisagara ndetse n’utundi duce basuye Site ya Huye kugira ngo bashyigikire Perezida Paul Kagame mu matora ateganyijwe. Bagaragaje ibyishimo byabo ndetse n’ishimwe ku bw’iterambere amaze kubagezaho.
10:12 Igisupusupu yageze ku rubyiniro
09:46 Bushali na Knowless bageze ku rubyiniro
Bamwe mu byamamare bitabiriye iki gikorwa
09:16 King James na Chriss Eazy bageze ku rubyiniro.
08:57 Bruce Melodie na Bwiza babimburiye abandi gususurutsa ab’i Huye
Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Huye kageze ku bikorwa byinshi by’iterambere bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’akarere muri rusange. Dore bimwe mu byo Huye yagezeho:
Ibikorwa remezo
- Imihanda:
- Umuhanda wa Huye-Kitabi: Wahanwe hanagurwa aho ubugari bwawo bwavuye kuri kilometero esheshatu bugirwa zirindwi.
- Umuhanda wa Huye-Kibeho-Ngoma-Munini: Wubatswe ku burebure bwa kilometero 66,3. Uyu mushinga watangiye mu 2019 urangira mu 2023, uteza imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo mu turere twa Nyaruguru na Huye.
- Stade Mpuzamahanga ya Huye: Yavuguruwe ikagezwa ku rwego rwemewe rwo kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu n’amakipe.
- Imidugudu y’Icyitegererezo: Hubatswe imidugudu 10 y’icyitegererezo harimo Kabusanza, Mwendo, Gahororo, Nyarurama, Muyogoro, Taba, Mucunda, Kababaje, Gitwa na Ruvugizo.
Umuriro n’Amazi
- Amashanyarazi: Ingo zifite amashanyarazi zikubye inshuro eshatu ziva kuri 23,242 muri 2017 zigera ku 70,469 mu 2023.
- Amazi Meza: Abaturage bagera ku 114,533 babonye amazi meza.
Ubuhinzi, Ubworozi n’Inganda
- Ubworozi: Hubatswe uruganda rukora umwuka ubika intanga z’amatungo (Liquid Nitrogen). Hasanwe amakusanyirizo abiri y’amata (Kinazi na Agira Gitereka) n’amakusanyirizo mato atanu y’amata (MCPs). Hasanwe kandi laboratwari ya Huye ifasha mu buvuzi bw’amatungo.
- Uruganda rwa Huye Feeds: Hubatswe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, rutanga akazi ku baturage, ruteza imbere ubukungu bw’igihugu, rugabanya ibitumizwa mu mahanga, kandi rugakomeza gahunda ya Made in Rwanda.
Uburere
- Ibyumba by’amashuri: Hubatswe ibyumba by’amashuri 644.
- Amashuri y’Ubumenyingiro: Hubatswe amashuri arindwi y’ubumenyingiro.
Kurwanya Ubukene
- Inka zatanzwe: Hatanzwe inka 5462 zafashije imiryango ikennye kwiteza imbere, kongera umukamo, kurwanya imirire mibi, no kwinjiza amafaranga.
- Gahunda ya VUP: Abagera ku 34,464 babonye akazi muri iyi gahunda, bibafasha kwiteza imbere.
Ibi bikorwa byose bigamije kuzamura iterambere ry’Akarere ka Huye, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no gutuma Huye ikomeza kuba igicumbi cy’uburezi n’umuco mu Rwanda.
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, kandi gafite umwihariko mu burezi n’umuco. Umujyi wa Huye, wamenyekanye cyane nka Butare, ni umwe mu mijyi yunganira Umurwa Mukuru wa Kigali. Dore bimwe mu biranga aka karere:
Imibereho n’Ubukungu
- Ubuso: Huye ifite ubuso bwa kilometero kare 581,46.
- Imirenge: Ifite imirenge 14.
- Abaturage: Batuwe n’abaturage 381,900, kandi ubucucike ni abantu 657 kuri kilometero kare imwe.
- Ubuhinzi n’Ubworozi: Ubuhinzi n’ubworozi ni wo musingi w’ubukungu bwa Huye. Ikawa ya Maraba, izwi cyane ku isi, ikomoka muri aka karere.
- Ubukerarugendo: I Huye hazwi n’Ingoro ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum, n’ibindi.
- Inganda: I Huye hari inganda zitandukanye zikora ku nyungu z’akarere n’igihugu muri rusange.
Uburere n’Umuco
- Kaminuza y’u Rwanda: Aha ni ho hatangiriye Kaminuza ya mbere mu Rwanda, yahoze yitwa UNR, ubu ikaba ari Kaminuza y’u Rwanda.
- Amashuri: Akarere ka Huye kabarizwamo amashuri yisumbuye 50 n’amashuri abanza agera ku 100.
Iterambere n’Ibikorwa Remezo
- Umujyi wunganira Kigali: Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Umujyi wa Kigali.
- Ibikorwa by’ubucuruzi: Ufite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ibikorwaremezo, imihanda ya kaburimbo, amasoko agezweho n’amasosiyete y’abikorera arimo kubaka gare igezweho.
- Ubuhinzi bwa Kawa: Huye izwiho guhinga Kawa, kandi buri mwaka hongerwa ubuso buhingwa ndetse hanasimbuzwa izishaje.
Ibikorwa bya Perezida Paul Kagame
- Kampanye mu matora: Perezida Paul Kagame, nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, yiyamamarije i Huye ku wa 16 Nyakanga 2017.
- Ibiganiro n’abavuga rikumvikana: Yaherukaga gusura Huye ku wa 25 Gashyantare 2019, agirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Akarere ka Huye gafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda haba mu burezi, umuco, ubukungu ndetse n’ubukerarugendo.
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda. Aka karere gafite ibiranga byinshi bitandukanye, harimo:
- Ubugari n’Abaturage:
- Ubuso: Huye ifite ubuso bwa kilometero kare 581,46.
- Abaturage: Batuwe n’abaturage 381,900, bivuze ko ubucucike ari abantu 657 kuri kilometero kare imwe.
- Ibigize abaturage: Abagore ni 50.5% by’abaturage, naho urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rukaba rugize 61.42% by’abaturage bose.
- Imibereho n’ubukungu:
- Imirimo: Abatuye Huye bakora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi, ubwarimu, akazi mu nganda, ubukorikori, imirimo mu nzego za leta n’iz’abikorera.
- Imihanda n’ibikorwa remezo:
- Imihanda: Huye ifite imihanda myiza yihuza n’imijyi itandukanye, aho ugisohoka mu Mujyi wa Kigali ukinjira mu Ntara y’Amajyepfo, uhereye muri Kamonyi, ugasanga ibirango n’amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi amamaza ibikorwa byayo.
- Ibikorwa by’abayobozi:
- Perezida Paul Kagame: Yaherukaga gusura Huye ku wa 25 Gashyantare 2019, aho yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
- Mu gihe cy’amatora: Perezida Kagame nk’umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije i Huye ku wa 16 Nyakanga 2017, aho yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu majyambere, ariko ko hari n’ibindi byinshi bigiye gukorwa.
Akarere ka Huye ni ahantu hazwi cyane kubera ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’imibereho by’abaturage, ndetse n’uburyo gategurwa ibikorwa by’amajyambere atandukanye.
AMAFOTO:IGIHE