NEWS
Abanyarwanda ni intare ziyobowe n’intare -Perezida Paul Kagame uko kwiyamamaza byagenze {AMAFOTO}
Rwanda news 24 iguhaye ikaze kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge, aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byawo byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Nyakubahwa Perezida Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyamirambo
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, ni umunsi wa kane wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame aho ategerejwe n’abaturage benshi bazindutse cyane bagana kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.
Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza kwiyamamaza muri aka Karere ka Nyarugenge nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga yagiyemo hagati yo ku wa Gatandatu no ku wa Mbere.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi ari nayo mpamvu rukwiriye kwirinda icyatuma rusubira inyuma
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi, ndetse abanyarwanda banyuze muri byinshi biteye agahinda byatumye batakaza ababo. Yagize ati:
“Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda, ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bugatwarwa n’undi muntu ntabwo ari byo. Niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkatwe, ni ibikwiriye guhora biranga u Rwanda.”
Yashimangiye ko impinduka z’amateka zatumye FPR-Inkotanyi igira uruhare runini mu kubaka igihugu, ndetse ko ari ngombwa gukomeza kubakiraho. Ati:
“Twagize amahirwe muri ya mpinduka y’amateka tugiramo FPR. FPR niyo, twubakire kubyo tugezeho dukomeze hanyuma ibindi bizajya biza bihite.”
Perezida Kagame yanavuze ku bantu badasobanukiwe neza u Rwanda, bavuga iby’ubuhemu. Yagize ati:
“Na bandi birirwa bavuga […] uzi ko benshi banatuvuga batatuzi. Hari uwigeze kumbaza, baranasuzugura: Arambaza ngo ‘ari ko wowe uri iki? Ngo uri Tutu cyangwa uri Hutsi? Ndamubwira nti ‘mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze’. Ubwo yashakaga kumbaza ngo uri ‘Umuhutu cyangwa Umututsi’. Ndamubwira nti ‘Ndi byose ariko icyangombwa ndi Umunyarwanda’. Tube abanyarwanda dukore ibintu bizima, twiteze imbere.”
Yasoje ijambo rye asaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira no kumugirira icyizere, ndetse bakabigaragaza by’umwihariko tariki ya 15 Nyakanga 2024. Yavuze ko atazatereranwa n’abanyarwanda, kandi ko u Rwanda rugomba gukomeza kwiyubaka muri demokarasi no gutera imbere.
“Mwabintumiyemo rero ntabwo muzabinsigamo. Ntabwo muzantererana. Ni intare ziyobowe n’intare. Twubake demokarasi, ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa!”
Abanyarwanda ni intare ziyobowe n’intare: Perezida Paul Kagame
Mu kiganiro cyabereye kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko ari ishema kuba ayoboye igihugu gifite abaturage b’intwari, ndetse na we akaba umuyobozi ukomeye. Yagereranyije Abanyarwanda n’intare ndetse n’intama mu buryo bw’ubushishozi.
Yagize ati: “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze. FPR n’abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Kurwana nk’intare ntabwo uba ukeneye ukuyobora w’intama ariko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye cyane, ariko Abanyarwanda babashije kubirenga. Yagaragaje ko urugamba rwo kurwana no kwiyubaka rwari rukomeye, cyane cyane bitewe n’uko u Rwanda rwari rwaratereranywe ndetse rugateranirwaho n’amahanga.
Ati: “Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”
Yongeyeho ko nubwo igihugu cyateye imbere, urugendo rugikomeje, kandi Abanyarwanda badakwiye kwirara. Ibyo bamaze kugeraho bigomba kubatera imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu.
Ati: “Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.”
Perezida Kagame yasoje avuga ko intare zibyara intare, ashimangira ko abakiri bato bafite umutima w’ubutwari kandi bazakomeza kwiyubaka no gukomera nk’intare.
Ati: “Intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeze ari intare. Urugamba izo ntare zirwana, ni urugamba rwa politiki, ubumwe, iterambere, ni urugamba rwa bya bindi muzi. Na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza.”
11:13 PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEZE KURI SITE YA RUGARAMA
Umukandida wa FPR Inkotanyi yamaze kugera kuri Site ya Rugarama muri Nyarugenge aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
10:49 Dr Claude ari ku rubyiniro
10:42 Igisupusupu yahageze!
Abagore b’i Nyakabanda bishimira ko hubatswe amavuriro n’imihanda
Cyubahiro Aisha utuye mu Murenge wa Nyakabanda yabwiye IGIHE ko yazindutse ajya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera umutekano n’iterambere bimaze kugerwaho muri Nyarugenge no mu gihugu cyose muri rusange.
Ati “Yatugejeje ku iterambere, yatuzaniye umutekano ubu turaryama tugasinzira. Dufite amashanyarazi, imihanda myiza turagenda neza nta kibazo.”
“Mu by’ukuri ku giti cyanjye Paul Kagame ntabwo nabona ukuntu muvuga kuko muri iki gihugu hari harimo umwijima, nta mavuriro ariko ubu aha hirya dufite ivuriro, amashuri, abana bariga n’ababyeyi turacyeye.”
Yavuze ko Paul Kagame amufata nk’umubyeyi wahaye ijambo abagore ndetse ngo binyuze mu miyoborere ye myiza bize gukoresha ikoranabuhanga ku buryo iterambere ryageze ku bantu b’ingeri zose.
10:01 King James na Chriss Eazy bageze ku rubyiniro
- Abambaye nka ’robots’ bashimishije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyarugenge
- Akanyamuneza ni kose ku batuye Nyarugenge bari hano
09:17 Abahanzi batangiye gususurutsa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi Intore Tuyisenge yamaze kugera ku rubyiniro
Abaturage bafite icyizere ko nibatora Paul Kagame, ibikorwa by’iterambere bizakomeza kwiyongera
Nyiraminani Lenatha utuye mu Mudugudu wa Rebero mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko baje kwamamaza umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bagira ngo banamushimire ibyagezweho mu myaka ishize.
Ati “Paul Kagame mushimira aho igihugu cyavuye n’aho kigeze. Ni intwari ikomeye cyane njyewe sinabasha kubivuga. Ni umubyeyi w’Abanyarwanda, turamukunda cyane.”
“Tugomba gushima Imana tugeze mu ntsinzi ejobundi kuko ibyo twagezeho ni byinshi, hari n’ibindi biri imbere dutegereje.”
Uyu mubyeyi yavuze ko igituma akunda cyane Paul Kagame ari uko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ku bwe iyo hatabaho FPR-Inkotanyi Abanyarwanda baba barashize.
Ati “Njyewe mukundira ko yahagaritse Jenoside, kuko Inkotanyi iyo zitagera mu gihugu Abanyarwanda tuba twarashize ariko baradutabaye, ni cyo nkundira Paul Kagame.”
Nyiraminani avuga ko ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe “birimo imihanda, kandi icyubakwa, n’ibibuga by’indege ndetse n’ibindi dukeneye azabitugezaho.”
08:44 MC Brian ari gususurutsa ab’i Nyarugenge
DJ Sonia ari gucuranga indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Paul Kagame.
- Igikorwa cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye
I Nyarugenge bashimira Paul Kagame wabahaye umutekano usesuye
Umusaza Bizimungu Augustin utuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko yavuye mu rugo azindutse cyane ku buryo saa Saba z’igicuku we na bagenzi be bari bageze kuri Site ya Rugarama, aho umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Uyu mugabo wahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka’ yatangaje ko bishimiye kongera gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa byinshi yagejeje ku Banyarwanda.
Ati “Ni ibyishimo kongera gushyigikira umukandida wacu kubera ko yatugejeje kuri byinshi, yaduhaye amashanyarazi twarashyiraga igiti mu ziko ukagenda ukongeza ahantu kugira ngo ukunde ubone. Ibyo byaduteye ishema rikomeye.”
“Yaduhaye amazi twarajyaga kuvoma hasi mu mihaga, yaduhaye girinka abana bacu bamera neza banywa amata natwe kandi turayanywa, ni byinshi rero uwarondora ibyo yadukoreye bwakwira bugacya, akaba ari yo mpamvu turi hano twaje kumushyigikira kugira ngo azakomeze atuyobore.”
Uyu mugabo avuga ko mbere yo guhabwa inka yahingaga ariko akeza umusaruro muke cyane none ubu asigaye yeza byinshi.
Ati “Icyo mushimira cyane, nanjye mu bahawe girinka ndayifite, yarayimpaye kandi yampaye kugira amahoro, igihe cyose twahungabanywaga n’abagizi ba nabi yaduhagazeho, aratwitangira ubu tukaba dufite amahoro asesuye.”
Yakomeje ati “Mbona uburyo nezaga imyaka kubera ifumbire iyo nka impa ubu umusaruro wariyongereye kandi mbere nta musaruro nagiraga.”
Yavuze ko ibyinshi Paul Kagame yabikoze ahubwo mu myaka itanu iri imbere bifuza ko hakwibandwa ku kunogereza kugira ngo imibereho n’ubukungu birusheho kuba byiza cyane.
Ibyagezweho muri Nyarugenge guhera mu 2017
Mu nzira y’iterambere ry’igihugu, Akarere ka Nyarugenge ntikasigajwe inyuma kuko mu myaka irindwi ishize hakozwe byinshi birimo kwagura umuhanda wa Ruliba-Karama-Nyamirambo wa km 7,8.
Uretse kwagura uyu muhanda, wanashyizwemo kaburimbo ku buryo byatumye utanga indi nzira y’ibinyabiziga byerekezan’ibiva mu Ntara y’Amajyepfo maze bituma umubyigano w’imodoka mu bice bya Nyabugogo ugabanuka.
Hari kandi umushinga wo kwagura imihanda ingana na km 54,56 mu Mujyi wa Kigali. Uyu ukaba waratangiye mu 2017 ukarangira mu 2020 aho haguwe hakanasanwa ibice umunani by’imihanda n’amasangano, ibiraro bibiri by’ingenzi no kubaka urugomero rwa Ruliba; byose hamwe byatwaye ingengo y’imari y’amadolari ya Amerika angana na 76,279,576.3. Ibi bikorwa byafashije guteza imbere ubucuruzi n’ubwikorezi binagabanya umubyigano w’imodoka mu Mujyi wa Kigali.
Mu bikorwa remezo bijyanye n’amazi, hubatswe ibilometero 580. Umushinga watangiye mu 2018 ugasozwa muri Mata 2024. Uretse uwo muyoboro wa km 580, hanubatswe ibigega 41 bifite ubushobozi bwo kubika m³ 86,450. Byafashije kugeza amazi meza ku baturage bangana na 398,300.
Amashanyarazi nayo yarakwirakwijwe agezwa mu bice bitandukanye, ku buryo ingo zayahawe zavuye ku 80,337 mu 2017 zikagera ku 100,744 mu 2023.
Mu miturire, hubatswe imidugudu ibiri y’icyitegererezo ari yo Rugendabari na Karama mu mushinga wo gutuza neza imiryango 328.
Mu rwego rwo kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage, hubatswe Ibitaro bya Nyarugenge kuva mu 2018, ubu iyo mirimo ikaba yararangiye ndetse ibitaro bitanga serivisi ku rugero rwa 100%. Byafashije kwegereza abaturage ubuvuzi mu Karere ka Nyarugenge, ndetse hanubatswe ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze 33 ku buryo byorohereje cyane abaturage.
AMAFOTO:IGIHE