Connect with us

NEWS

M23 Yanenze Ibihuha by’Ubutegetsi bwa RDC buvuga ko Gen Makenga yirukanywe

Published

on

Umuvugizi w’ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanyomoje amakuru y’uko umugaba w’igisirikare cy’uyu mutwe, Gen. Sultani Makenga, yahagaritswe agasimburwa na Col Innocent Kayinamura (Kaina).

Kanyuka yavuze ko ibyo ari ibinyoma byacuzwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu rwego rwo kuyobya abantu.

Yongeyeho ko ririya tangazo ryari rigamije gutanga indishyi idashoboka yo guhangana n’ukuri kw’ibiri kubera ku rugamba ndetse n’ibyo abanyapolitiki ba AFC/M23 bagaragaza mu mishyikirano itandukanye.

Yavuze ko Leta ya RDC ari yo yacuze ririya tangazo ry’igicupuri mu rwego rwo kurangaza abantu ngo bareke kwita ku mvururu yatangije. Kanyuka yagize ati: “Itangazo riri gukwirakwira ryerekeye ibyiswe gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (igisirikare cya M23) ni ikinyoma.

Iyi nyandiko irakwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu rwego rwo kugerageza gutanga indishyi idashoboka yo guhangana n’ukuri kw’ibiri kubera ku rugamba ndetse [n’ibigaragazwa] n’abanyapolitiki ba AFC / M23 mu mishyikirano itandukanye”.

Umutwe wa M23 wasabye Abanye-Congo kwirinda kuyobywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo bagashaka amakuru yizewe ku miyoboro yawo isanzwe yemewe n’amategeko.

M23 yunzemo ko Leta ya RDC yacuze ririya tangazo ry’igicupuri mu rwego rwo “kurangaza abantu” ngo bareke kwita ku mvururu yatangije yo ubwayo. M23 yakomeje ishimangira ko amakuru yose yerekeye impinduka mu butegetsi bwawo cyangwa ibindi bijyanye n’uyu mutwe azajya atangazwa ku miyoboro yawo yemewe n’amategeko.

M23 yagaragaje ko umugaba mukuru w’ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga, akomeje inshingano ze nta kibazo, ndetse ko nta mpinduka zabaye ku buyobozi bw’uyu mutwe.

Iri tangazo ryashyizwe hanze mu rwego rwo kwereka isi yose ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukwirakwiza ibihuha hagamijwe kurangaza rubanda no guhisha ibibazo bifite mu gihugu.

Ni ngombwa ko abantu bamenya ukuri kandi bagakomeza gukurikirana amakuru aturuka mu nshingano zizewe kugira ngo badapfa kuyobywa n’ibihuha. M23 yizeye ko ibi bizafasha gukomeza kubaka icyizere n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo biri mu gihugu.