Connect with us

NEWS

Abanya-Rubavu bazindukiye kwamamaza Paul Kagame

Published

on

Bimwe mu byo Perezida Kagame yijeje abaturage ubwo yahaherukaga yarabikoze

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ku kibuga giherereye mu Murenge wa Rugerero, akaganira n’abaturage mu bamugejejeho ibibazo harimo uwitwa Nirere Marie Chantal wo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Ruhangiro watangiye ashimira ubufasha bahawe n’Ubuyobozi ubwo Sebeya yari imaze kuzara mu nzu zabo gusa agaragaza ibyifuzo.

Ati: ”Mfite ibyifuzo bibiri ngira ngo mudufashe. Nagira ngo mudufashe Sebeya, ni yo nyirabayazana yo kuba turyamye muri iki Kibaya, mwayitubungabungira mu byeyi mwiza, mu mpande zombi kugira ngo n’ubundi ibyateje [Ibiza] ntibizongere kubiteza”.

Ikindi cyifuzo yagaragaje ni icy’abana babo bari mu mashuri yisumbuye muri icyo gihe, ariko ngo “Ibyagombye kuba byabarihira byatembanywe n’ibiza mu byeyi mwiza, twagira ngo mudufashe wenda mu bigo by’amashuri bazatworohereze ku byerekeye umusanzu wabo.”

Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko uretse no kubafasha, n’abantu batuye hafi y’umugezi bakwiriye kuhavanwa bagashakirwa ahandi ho gutura hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: ”Ibyo birakorwa hari abari kubikurikirana ubu ngubu. Hanyuma ikindi kirakorwa, hari abagiye batura muri Sebeya mu mazi, ibyo ntabwo ari byo birabujijwe. Rero turashakira abantu aho bagomba gutura hakwiriye ni ho bazajya abantu bareke gutura mu mazi kuko iyo byaje nk’uko ntabwo biteguza biraza nyine bigahitana abantu ni na yo mpamvu bashyizeho itegeko ribuza abantu gutura hafi n’amazi cyangwa n’ibishanga.”

Ku byerekeye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri y’abana ku bahuye n’ibiza, Perezida Kagame yasubije agira ati:”Ibyo na byo ntabwo bigoye.”

Paul Kagame Yashimiwe I Rubavu

Mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR Inkotanyi i Rubavu, Perezida Kagame yakiriwe neza n’abaturage benshi bishimira iterambere ryagezweho mu karere kabo mu myaka 30 ishize.

Dr. Utumatwishima Abdallah Yashimiye Perezida Kagame

Dr. Utumatwishima Abdallah, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi, yashimiye Perezida Kagame ku bikorwa by’iterambere byagezweho mu karere ka Rubavu, by’umwihariko uburyo umutekano usesuye wakomeje gutuma ibikorwa by’iterambere bidindira. Yashimangiye ko umujyi wa Rubavu ufite imihanda myiza n’isoko ryambukiranya imipaka, kandi ko umutekano ari wo shingiro rya byose.

Ati: “Tumaze kugira umutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere byarakomeje. Umujyi wa Rubavu imihanda imeze neza, dufite n’isoko ryambukiranya imipaka, ba bandi iyo ibiturika byorohereye baza no guhahira iwacu. Iyo urebye ibintu byose twubatse, nta bwoba, nta ntugunda, ubona ko umutekano ari wo shingiro rya byose.”

Herekanywe Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi n’Amashyaka Bari Kumwe

Abakandida depite ba FPR Inkotanyi hamwe n’amashyaka bafatanyije berekanywe, aho abemejwe ari 80. Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite bazakomereza mu bindi bice by’igihugu kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Musafiri Ildephonse Yashimangiye ko Abaturage ba Rubavu Bari Maso

Musafiri Ildephonse, wo mu murenge wa Bugeshi, yatanze ubuhamya bw’iterambere ryageze ku muryango we binyuze mu buhinzi bwa kijyambere. Uyu muhinzi w’ibirayi yashimangiye ko umuryango we ubayeho neza kubera amahirwe yo kwiyungura mu buhinzi, yahawe binyuze mu mahugurwa.

Musafiri yavuze ko abaturage b’i Rubavu biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurinda umutekano w’igihugu, ndetse yaburira abahora bavuga ko bazatera u Rwanda.

Ati: “Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri? Nta wundi wabitugezaho uretse kubitorera ejobundi tariki 15 Nyakanga 2024.”

Impamvu Zihariye Zatumye Abanya-Rubavu Bashyigikira Kagame

  1. Imihanda: Hubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero 19.4, irimo uwa Kubaka-Brarirwa, Bralirwa-Rubavu, n’ujya ku bitaro bya Murunda.
  2. Amashanyarazi: Hubatswe uruganda rwa gaze metane mu kiyaga cya Kivu (Shema Power Lake Kivu) rufite ubushobozi bwo gutanga MW 56. Ingo zahawe amashanyarazi zavuye kuri 44,189 mu 2017 zigera kuri 99,432 mu 2023.
  3. Amazi: Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Gihira II hanasanwa urusanzwe, rutanga m³ 23,000 ku munsi.
  4. Imiturire: Hubatswe imidugudu itatu y’icyitegererezo (Bahimba, Rugerero, na Ndoranyi), itujwemo imiryango 233, indi 495 ikavanwa mu manegeka.
  5. Ubucuruzi: Hubatswe amasoko abiri ya kijyambere, udukiriro dutatu, n’isoko rya Rubavu.
  6. Uburezi: Hubatswe ibyumba by’amashuri 1284, bigabanya ubucucike.
  7. Kurwanya Ubukene: Hatanzwe inka ku miryango ikennye binyuze muri gahunda ya Girinka; abantu 49,335 babonye akazi muri Gahunda ya VUP.

Ibi bikorwa byose byatumye abaturage ba Rubavu bafata icyemezo cyo gushyigikira Perezida Kagame muri manda itaha, bizeye ko azakomeza kubagezaho iterambere rirambye.

Perezida Paul Kagame Yageze i Rubavu

 

Perezida Paul Kagame yageze ku kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, ku munsi wa kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi. I Rubavu, abaturage bafite impamvu zikomeye zo gushyigikira Perezida Kagame kubera ibikorwa by’iterambere yakoze muri aka karere.

Impamvu z’Ubushake bwo Gutora Kagame

Mukamuganga Clementine, utuye mu Murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, yagaragaje impamvu nyinshi zimutera gushigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame:

  1. Amazi n’Amashanyarazi: Perezida Kagame yagejeje amazi n’amashanyarazi ku baturage b’aka karere.
  2. Imidugudu: Yatuje abaturage mu midugudu y’icyitegererezo.
  3. Uburezi n’Ubuvuzi: Uyu mubyeyi avuga ko abasha kwishyurira abana be bane amashuri no kubaha ubwisungane mu kwivuza, kubera imiyoborere myiza ya Kagame.
  4. Iterambere ry’Umuntu: Mukamuganga avuga ko Kagame yamufashije kwitinyuka, akamenya gusoma no kwandika mu Cyongereza no mu Gifaransa.

Mukamuganga Clementine ati: “Ndi umukecuru ariko nshaka iterambere, ubu uko ndi ndashaka ko mu myaka itanu iri imbere nzaba ndi umukecuru ukomeye. Ubundi kera naritinyaga ariko ubu naritinyutse kubera Paul Kagame, ntabwo nashoboraga kujya mu ruhame ngo mbe nabasha kuvuga, nta n’ijambo nagiraga ariko ubu ijambo ndarifite, ubu nzi gusoma no kwandika Icyongereza n’Igifaransa ndakizi.”

Abayobozi Bitabiriye

Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame harimo:

  • Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente
  • Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude
  • Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah
  • Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rubavu, bagaragaza ibyishimo n’ubushake bwo gushyigikira umukandida wabo mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abayobozi batandukanye bamaze kuhagera

Byagezweho i Rubavu mu myaka irindwi ishize

Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Rubavu kageze ku bikorwa byinshi by’iterambere byari byarahizwe na Perezida Paul Kagame. Dore bimwe mu by’ingenzi byagezweho:

Imihanda

  • Kubaka umuhanda wa Bralirwa-Burushya ufite kilometero 4,1.
  • Bralirwa-Rubavu (Marine) wa kilometero 6,2.
  • Umuhanda ujya ku bitaro bya Murunda.
  • Umuhanda ujya kuri Symbion Gas Methane wa kilometero 4,2.
  • Mu rusange: yubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero 19,4 mu myaka irindwi ishize.

Amashanyarazi

  • Uruganda rwa gaze metane mu kiyaga cya Kivu (Shema Power Lake Kivu): rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt (MW) 56.
  • Umuyoboro w’amashanyarazi uhuza u Rwanda na Congo ureshya na kilometero 11,31.
  • Ingo zahawe amashanyarazi: zavuye ku 44,189 mu 2017 zigera ku 99,432 mu 2023.

Amazi

  • Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira II: runasanwa urusanzwe ku buryo rubasha gutanga metero kibe (m³) 23,000 ku munsi.

Imiturire

  • Imidugudu itatu y’Icyitegerezo: uwa Bahimba, uwa Rugerero, n’uwa Ndoranyi, itujwemo imiryango 233.
  • Imiryango 495 ikuwe mu manegeka.

Ubucuruzi n’ubuhahirane

  • Amasoko abiri ya kijyambere.
  • Udukiriro dutatu.
  • Amasoko ahuza n’ibihugu.
  • Isoko rya Rubavu: ryatangiye gukoreshwa mu 2019.

Uburezi

  • Ibyumba by’amashuri 1,284 byubatswe, bigabanya ubucucike n’ingendo ndende abana bakoraga bajya cyangwa bava ku ishuri.

Kurwanya Ubukene

  • Gahunda ya Girinka: inka zatanzwe ku miryango ikennye.
  • Gahunda ya VUP: yahaye akazi abantu 49,335.

Ibi bikorwa byose by’iterambere byatumye Rubavu igira impinduka zikomeye mu mibereho y’abaturage, bitezwa imbere binyuze mu bikorwa remezo, amashanyarazi, amazi meza, n’uburezi. Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda z’iterambere zashyizweho zatumye abaturage bagera ku rwego rwiza rw’imibereho n’iterambere rirambye.

Ibihumbi by’Abanya-Rubavu bamaze kugera i Gisa

Perezida Paul Kagame, umukandida akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, akomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, ku kibuga cya Gisa mu Karere ka Rubavu.

Ubwo abahanzi basusurutsaga abitabiriye iki gikorwa mu ndirimbo zitandukanye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yamaze kuhagera

Abantu bari mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi bakomeje kugera kuri Site ya Gisa aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza mu masaha make ari imbere.

  • N’abafite ubumuga ntibatanzwe

 

07:30 – Abahanzi Chriss Eazy na Bushali bamaze kugera kuri Site ya Gisa, aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamariza kuri iki Cyumweru.

06:58 – Abaturage benshi bamaze kugera i Gisa.

06:00 – Ku kibuga cya Gisa, morale yari yose ubwo Perezida Paul Kagame yari yiteguye kugera aho yiyamamariza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza Perezida Paul Kagame i Rubavu

Guhera saa Saba z’ijoro, bamwe mu baturage b’Akarere ka Rubavu n’abavuye mu bindi bice bikegereye, batangiye kwerekeza kuri Site ya Gisa aho Perezida Kagame yiyamamariza. Abantu benshi baraye bakora urugendo rurerure kugira ngo bashyigikire umukandida wabo.

Ubuhamya bw’umuturage

Umukecuru Yuliyana Nyirasoko wo mu murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, yazindutse kare agiye gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa by’iterambere yabagejejeho birimo imihanda ya kaburimbo, inzu nziza, n’amashanyarazi.

Imyiteguro n’akanyamuneza muri Rubavu

Rubavu yabaye ahantu h’umuhuro w’ibihumbi by’abaturage baje gushyigikira Paul Kagame. Mu mihanda itandukanye, hari ibyapa byamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, ibendera ry’Umuryango ndetse n’ibyapa bifite amabara ya FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame i Rubavu

Perezida Kagame yaherukaga gusura Rubavu mu 2023 tariki 12 Gicurasi, aganira n’abaturage b’utwo duce turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi. Perezida Kagame yaherukaga kwiyamamariza i Rubavu ku wa 26 Nyakanga 2017, ubwo yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage i Mudende mu mudiho mwinshi wa “Nda Ndambara yandera ubwoba.”

Rubavu: Imiterere n’iterambere

Rubavu ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, gafite ubuso bwa kilometero kare 386,4 gatuwe n’abaturage bagera ku 546,683 biganjemo urubyiruko kuko 60.9% bari munsi y’imyaka 25. Abagatuye bakora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi, ubwubatsi, serivisi zo gutwara ibintu n’abantu n’iz’ubukerarugendo, gukora mu nganda, ubwarimu n’ibindi.

 

AMAFOTO: IGIHE