Connect with us

Uncategorized

Dr. Frank Habineza yatangiye kwiyamama yakirwa neza

Published

on

Dr. Frank Habineza wa Green Party (DGPR) yatangiye kwiyamamariza mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura.

Kuri uyu wa 22 Kamena nibwo hatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza ku BAKANDIDA batandukanye barimo abo ku mwanya wa perezida n’abadepite.

Dr. Frank Habineza ni umwe mu bemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika atanzwe n’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kirengera Ibidukikije.

Nk’abandi batakandida, yatangiye kwiyamamariza mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi barenga igihumbi, barimo abanyamuryango b’ishyaka ndetse n’abandi.

Green Party Kandi yerekanye abakandida bayo bo ku mwanya w’abadepite ndetse banavuga imigabo n’imigambi yabo, bizeza abaturage ibikorwa byinshi bitandukanye.

Green Party yijeje abaturage ko bazagabanya umusoro utangwa n’umuguzi wa nyuma (TVA) ikava kuri 18% ukaba 14% mu rwego rwo kugabanya ibiciro ku isoko.

Yijeje abaturage ko bazakuraho umusoro w’ubutaka, kugabanya ikibazo cy’ubushomeri bahanga imirimo irenga ibihumbi 500. Yakomeje yizeza abaturage ba Bweramvura ko bazajya bishyurwa mu gihe batanze ibishingwe aho kuba aribo bishyura.

Yakomeje avuga ko azashyiraho ikigega kizafasha Itangazamakuru, ikigega kizajya cyishyura abantu bafunzwe bakaba abere Kandi bamaze igihe muri gereza, ndetse n’ikigega cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Yijeje abaturage ko azavuganira abaganga umushahara wabo ukongerwa, gushyiraho umushahara mfatizo ndetse no kongera umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’abaturanyi.

Amatora ya Perezida na ‘abadepite ateganyijwe kuba taliki ya 14 ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na 15 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Exif_JPEG_420

Exif_JPEG_420