Connect with us

NEWS

Umukandida Paul Kagame yatangiriye igikorwa cyo kwiyamamazai Busogo (UKO IGIKORWA CYAGENZE)

Published

on

Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, yatangiriye igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, aho imbaga yakubise iruzura.

Abaturage benshi bageze kuri site yo kwiyamamarizaho i Busogo babukereye, abahanzi batangiye kubasusurutsa, bagaragaza akanyamuneza n’ibyishimo byinshi.

Paul Kagame, umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, yavuze ko nta cyiza nko kubera abanyarwanda umuyobozi kuko bamufasha kuyobora.

Yavuze ko abanyarwanda ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo kandi aricyo gisobanuro cyiza cya demokarasi.

Perezida Kagame yagize ati:”Ejobundi u Rwanda ntabwo rwari heza. Nk’u Rwanda n’ibindi bihugu uko twabayeho siko abantu babaho, cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.

Mbere y’aho ho birumvikana twari aho isi yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejobundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y’ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye hamwe ubuzima bubi.”

Chairman wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul yavuze ko impinduka uyu Muryango wifuza kugeza ku Banyarwanda, ubumwe, demokarasi n’iterambere, ari bo bazazigiramo uruhare.

Ati:“FPR mu magambo make, kandi mwarabivuze. FPR ni ubudasa. Ni ubudasa muri ayo mateka, mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ariko ikibazo gihari ni ukuvuga ngo bihindurwa nande, bihinduka bite? Bihindurwa namwe, mwebwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ubu u Rwanda rugeze aheza kubera ko abanyarwanda bashyize hamwe bityo ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora muri demokarasi.

Ati:“Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho byitwa ko bikomoka.

Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, bw’abantu, bw’u Rwanda.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kongera kumushyigikira tariki 15 Nyakanga ubwo hazaba hakorwa amatora rusange, aboneraho kuburira abatifuriza u Rwanda ineza.

Ati:“Kuba ndi hano mbasaba ngo tuzatore neza tariki 15 Nyakanga 2024, muri uko gutora no gutorwa nta kazi kenshi njye mbifitemo. Niyo mpamvu mu kuza hano byari ukubashimira. N’ubundi simwe mwabinshyizemo? None se mwabinshyiramo mukabintamo? Nabwo mubintayemo mufite ukundi mubigenza, njye nta mpaka. Akazi kose mwanshinze mu myaka ishize, nagerageje uko bishoboka ndagakora, muramfasha, ibitaragenze neza ubwo namwe mubifitemo uruhare nkuko mufite uruhare mu byagenze neza.”

Yakomeje agira ati:“Abatifuriza u Rwanda neza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu Kinyarwanda, hari izina ryitwa ‘Iyamuremye’, none se muri abo harimo ‘Iyaturemye’? Nabyo ni izina nk’iryo.”

Perezida Kagame mu gusoza ijambo rye yongeye kwibutsa abaje kumushyigikira ko nta ntambara yatera u Rwanda ubwoba ndetse ko Imana irinda neza abirinda nabo.

Yasabye abantu kwitwara neza mu matora hanyuma amajyambere agakomerezaho kuko byo byihuta.

Yashimiye andi mashyaka yiyemeye gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi muri aya matora y’umukuru w’igihugu no mu iterambere ry’igihugu.

Yasabye kandi abamushyigikiye kubaha n’abo bahatanye kuko nabo bashaka kubaka igihugu kandi ari na byiza kuba bariyemeje kugerageza.

Image