NEWS
FPR Inkotanyi yagaragaje gahunda n’imigambi ifite mu kwitegura umusimbura wa Perezida Kagame
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko FPR Inkotanyi yahaye agaciro gakomeye icyifuzo cya Chairman wayo, Paul Kagame, cyo gutekereza ku musimbura mu gihe yazaba avuye ku buyobozi bw’igihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira, Gasamagera yabajijwe aho uyu muryango ugeze ushyira mu bikorwa umukoro Kagame yawuhaye wo gutekereza ku muntu uzamusimbura. Gasamagera yasubije ko abanyamuryango bafashe iki kibazo mu maboko yabo.
Gasamagera yagize ati:
“Ikibazo twagifashe mu maboko yacu. Uyu munsi turi kwitegura kongera kumushyigikira, duhamagarira Abanyarwanda gukomeza kumwizera nk’uko bisanzwe. Ejo nureba imigabo n’imigambi yacu, uzabona ko n’icyo kiri mu byo twiyemeje. Biratwibutsa uwo mukoro yaduhaye. […] Natwe ni ikintu twafashe nk’igikomeye.”
Komiseri ushinzwe ubutabera n’amategeko muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, yagaragaje ko nyuma yo kubohora igihugu cyari kiyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu, gukosora amakosa yari yarakozwe no kubaka ubumwe n’ubwiyunge, guhera mu 2000 ubwo Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda, hatangiye icyiciro cyo kubaka igihugu.
Rutaremara yatangaje ko FPR Inkotanyi ifite intego yo kugeza mu 2050 u Rwanda rwarafashe ibihugu byari byararusize mu iterambere.
Ati:
“Tubitegura, twumvaga ko bizadufata igihe kirekire ariko ibya mbere byabaye vuba. Cyane cyane byihuse guhera mu 2000 ubwo haziye umuyobozi mushya. Igihe cy’inzibacyuho cyarihuse, nyuma hatangira kubaka igihugu. Birashimishije ariko dufite icyerekezo 2050, wenda ni cyo kirekire kugira ngo dufate ibihugu byari byaradusize nk’imyaka 200.”