NEWS
Rusizi: Abamotari bakoze igikorwa kidasanzwe
Mukarukaka Alphonsine wo mu Mudugudu wa Gitinda mu Kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi umaze amezi 3 acumbikiwe n’Umukuru w’Umudugudu Murwanashyaka Jean Baptiste, aravuga ko afite icyizere cyo kwinjira vuba mu nzu ye yubakiwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere n’abamotari nyuma y’uko iyo yabagamo yari yaraguye.
Aganira n’Imvaho Nshya nyuma y’igikorwa cyo kumuhomera inzu cyakozwe n’abo bamotari, ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024, Mukarukaka yavuze ko intandaro yo kumara amezi 3 acumbikiwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Gitinda, ari uko yatashye nimugoroba agasanga inzu ye yaguye yose.
Ati: “Kari akazu gato, kubatse nabi ibiti bidafashe neza mu butaka, nari nubakiwe n’abagiraneza, ngahorana impungenge ko kazangwaho. Nari nagiye gushakisha ikintunga n’umwana wanjye w’umuhungu w’imyaka 13 wiga mu wa 4 w’amashuri abanza, tubana, ntashye nsanga kaguye kose, nta n’imvura yaguye ibyarimo byose byangiritse.”
Yakomeje agira ati: “N’umuhungu wanjye yahise aza, abaturanyi baradutabara, basanga ibyarimo hafi ya byose byangiritse, bamfasha uko bashoboye, Umukuru w’Umudugudu wacu, Murwanashyaka Jean Baptiste nshimira cyane, yemera kunshumbikira igihe ubuyobozi bwari bukimfasha ngo mbone aho twongera kuba.”
Avuga ko Akarere kamuhaye amabati 30, Umurenge umuha igikanka, imisumari, inzugi n’amadirishya, n’umufundi. Akomeza avuga ko ikibazo kitari kirangiye kuko guhoma n’ibindi bikurikiraho byari bikiri ikibazo, agiye kubona abona imbaga y’abamotari ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena, baraje barayihomye, banamusigira amafaranga y’u Rwanda 180 000 yo gukomeza ibisigaye, akanakuraho mituweli ye n’umuhungu we, n’icyo aba arya igihe hashakishwa uburyo yakuzura.
Yashimiye aba bamotari umutima w’impuhwe bamugaragarije, anashimira ubuyobozi bwamwitayeho.
Ati: “Ndabashimiye cyane ariko cyane cyane nshimiye Perezida Kagame, ku miyoborere ye myiza ishyira buri muturage imbere. Atari we, aya mabati n’ubu bufasha bundi nari kubikura he? Ubwo inzugi n’amadirishya bihari, ikaba ihomye n’aya mafaranga nkaba nyabonye, ndizera ko bidatinze nzayijyamo, nkareka ukomeza gusembera.”
Umwe mu bamotari, Nsabimana Valens, na we yavuze ko yishimiye ko uyu muturage agiye kubona aho aba n’abamotari babigizemo uruhare.
Ati: “Ni igikorwa twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, cyo kwita ku batishoboye. Ni yo mpamvu twataye akazi kacu tukaza kumwubakira, tukanikora ku mifuka tukagira icyo tumusigira gikomeza kumufasha.”
Umuyobozi wa koperative Tujyanemo motari Rusizi, Sibomana Emmanuel, yavuze ko batangiye gutekereza ibikorwa nk’ibi byo gufasha abatishoboye nyuma y’uko Leta yongeye kubabumbira mu makoperative muri Gashyantare uyu mwaka, bagatangira kungurana ibitekerezo by’uburyo bakwinjira mu bikorwa nk’ibi, iki kikaba ari icya mbere batangiriyeho.’’
Ati: “Ni ibikorwa dushyize imbere cyane nyuma yo kongera kubumbirwa hamwe muri koperative n’ibibazo twari dufite Leta ikabyumva, ikabikemura tukaba dukora ku ifaranga buri munsi nta kibazo. Turi abamotari barenga 1 150 mu Karere kose. Iyo zone ya Kamembe igizwe n’abamotari 478 kandi mubonye ko dutangiye neza.”
Yongeyeho ati’’ Tuzabikomeza mu mazone yose,twunganira Leta gufasha abatishoboye,kuko ntitwaba turimo urubyiruko rwinshi gutya ngo twemere ko habaho umuntu usembera atagira aho arambika umusaya duhari.’’
Na we yashimiye byimazeyo perezida Kagame ubaha gukora neza kubera umutekano usesuye bakoreramo, nta kikibabangamira, ko ayo babonye batazajya bayibikaho gusa, bazajya banagira icyo bakora mu bikorwa rusange bizamura imibereho myiza y’abaturage, uko bazajya babishobora bahereye cyane cyane ku batagira aho baba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ari igikorwa ubuyobozi bwashimye, cyavuye mu bitekerezo byabo ubwabo, bakemera gufata igice cy’umunsi wose, bakareka abagenzi bagombaga gutwara bakabanza kubakira uwo muryango, byerekana ko iyo abantu bafite ubuyobozi bwiza nta kibabuza gukora neza.
Ati: “Mu minsi ishize batarabumbirwa muri koperative ngo banagire ubuyobozi busobanutse, wabonaga nta gahunda ifatika bafite, buri wese akora ibye, ari yo mpamvu wanasangaga nta bikorwa nk’ibi bihuriweho bizamura abatishoboye bakora. Uyu ni umusaruro w’abantu bafite ubuyobozi bwiza bugira aho bubaganisha, kuko ubufatanye nk’ubu, nk’ubuyobozi tuba tubukeneye cyane.”
Iyakaremye avuga ko uyu mwaka ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Kamembe, hubatswe inzu 17 z’abataragiraga aho baba, hanasanwa 44, hakaba hakiri indi miryango ikeneye kwitabwaho, akizera ko abo bamotari bazanafasha no muri ibyo bikorwa bindi.
Umucungamutungo wa Tujyanemo motari Rusizi, Kanyeshuri Vedaste, yavuze ko iyi nzu niyuzura bazanafasha mu bindi azaba akeneye birimo nk’intebe yicaraho n’amashanyarazi, n’izo zindi zikeneye gusanwa bakazazigiramo uruhare uko bashoboye.