NEWS
NESA yavuze ko utazabona amanota 70% mu isuzuma ngiro ntazahabwa impabushobozi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko umunyeshuri wiga amasomo mbonezamwuga utazabona amanota 70% mu isuzuma ngiro atazahabwa impamyabushobozi.
Byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu kigo NESA yatangizaga isuzuma ngiro ribanziriza ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2023/2024, biteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Ni isuzuma ku rwego rw’Igihugu ryatangirijwe ku ishuri rya St Joseph Intergrated College i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko aya masomo mbonezamwuga arimo ay’abiga ubuforomo, abiga tekiniki ndetse no mu mwaka utaha hazashyirwamo abiga icungamari, buri munyeshuri ategurwa kugira ngo azabashe gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo mu gihe yarangije kwiga.
Yagize ati: “Aya masomo ari mu gice, aho abana barangiza bagahita bajya ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga ko ari gahunda zishyirwa mu ngiro zisaba ko abana biga barangiza bagahita bajya ku isoko ry’umurimo, ku biga ubuvuzi byo biba ari akarusho, bisaba ko abana batiga ibyo bahurira na byo mu bitabo gusa ahubwo bajye n’aho babikorera bakamenya uko babikora.”
Yongeyeho ati: “Muri ayo masomo mbonezamwuga dutanga iyo umunyeshuri atatsinze iki kizami barimo gukora ubungubu, ntabone amanota ari hejuru ya 70% ntabwo tumuha impamyabushobozi (Certificate), kuko icyo abategerejweho gukora nagera ku isoko ry’umurimo agomba kugaragaza.”
Dr Bahati yasobanuye ko gutangiza iri suzuma ngiro ari uburyo bwo gutegura umunyeshuri kugira ngo ibyo yize abashe kubigaragaza bityo azabashe gutsinda ibizami bya Leta nyirizina.
Ati: “Uyu ni nkawo munsi dutangiriyeho ibizamini bya Leta, dutangiranye n’amasuzuma ngiro yatangiye uyu munsi, akaba yatangiye mu mashuri yisumbuye ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma aho bagomba gukora amasuzuma ngiro ariko tuyasuzuma mbere kuko hari n’andi masuzuma asanzwe yanditse bakora nyuma y’uko bakora amasuzuma ngiro.”
Mu gukora ayo masuzuma ngiro abanyeshuri bajya aho bakorera bagahabwa iminota 30 yo gusoma ibyo bagomba gukora, bakabona kujya aho bajya gukorera habugenewe.
Bahati ati: “Ni isuzuma abanyeshuri bakora mu buryo ngiro ariko batandika. Urugero nk’umunyeshuri wize gukora imodoka mu buryo bw’Ikoranabuhanga (Automobile Technology) ikizami agiye gukora baba barateguye isuzuma, wenda bafate moteri y’imodoka, bagire ibyuma bavanamo babe bamusaba kubiteranya cyangwa babiteranye nabi bamusabye ko yabitandukanya yongere abiteranye.”
Dr Bahati yasobanuye ko nyuma y’iri suzuma habaho n’iki kizamini gisanzwe cya Leta gishingiye ku byo umunyeshuri aba yarize hashingiwe ku nteganyanyigisho.
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko biteguye neza kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo batsinde iri suzuma ngiro.
Irakoze Djubul wiga muri St Joseph Intergrated College, wiga mu ishami ryo Gupima ubutaka (Land Servey) ati: “Twiteguye neza abarimu baraduteguye, badusobanurira ibisabwa byose.
Badufashije gukora imikoro ngiro mu butaka, dupima ubutaka, imihanda n’ibindi bijyanye na byo”
Yakomeje avuga ko ayo masomo azabasha guhangana ku isoko ry’Umurimo.
Mugenzi we Ishimwe Belise ati: “Ikizami nkiteguye neza, twaritoje, umwarimu wacu yatweretse ibyo tugomba gukoresha. Harimo gupima ubutaka, kugabanya ibibanza n’ibindi. Twaritoje bihagije kandi tugomba kwerekana umusaruro”.
Abanyeshuri 26 482 baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye ya tekiniki 330 ni bo batangiye iryo suzumabumenyi, ibizami bya Leta ku barangije amashuri yisumbuye bizatangira tariki ya 24 Nyakanga 2024.